Nimbona Jean Pierre umuhanzi ukomoka mu Burundi wanditse izina hirya no hino ku isi cyane cyane muri Africa y'uburasirazuba uzwi ku izina rya Kidum Kibido, yaraye ageze mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo azahuriramo n'itsinda rikomeye ry'abaririmbyi rizaba rivuye muri Uganda ryitwa B2C.
Kidum yagaragaje ibyishimo byinshi atewe no kuba agarutse gukorera igitaramo mu Rwanda ndetse asezeranya abakunzi be ndetse n'abarundi Bose bazakurikirana igitaramo cye ko azabaha ibyishimo bisendereye
Ati “Kugaruka i Kigali nyuma y’imyaka ine ntahataramira, ni umunezero ntabona uko nsobanura kandi n’abari i Burundi ndabizi ko bari kubikurikirana cyane ko n’ambasaderi w’u Burundi mu Rwanda na we ari hano. Ntabwo ari ikintu cyoroshye, abakunzi banjye bitege umuziki udasanzwe w’umwimerere (live).”
Uyu muhanzi akigera mu Rwanda, yatangaje ko atigeze avuga ko atazagaruka gutaramira mu Rwanda ndetse ko atigeze abibuzwa kubwo impanvu za politiki.
“Sinigeze mvuga ko ntazongera gutaramira mu Rwanda, ahubwo hari ibibazo ntafitiye ububasha bindusha imbaraga byabayeho.”
Kwinjira mu gitaramo ni 10 000Frw mu myanya isanzwe, 25 000Frw muri VIP, 40 000Frw ku bantu babiri bifuza kwicarana muri VIP, 35 000Frw muri VVIP, ameza y’abantu umunani ni 280 000Frw.

Kidum yijeje abakunzi be ko azabaha ibyishimo mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction.
