Imiryango y'intwari z'u Rwanda yaje Kunamira ababo ku munsi w'intwari

Imiryango y'intwari z'u Rwanda yaje Kunamira ababo ku munsi w'intwari

 Feb 2, 2023 - 19:02

Ku nshuro ya 29 ubwo u Rwanda rwibukaga Intwari zabohoye igihugu, Imiryango bakomokamo nayo yaje kunamira ababo

Kuri tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka,ni umunsi wahariwe intwari zagize uruhare mukubohora u Rwanda.

Ku nshuro ya 29 ubwo,Abanyarwanda bizihizaga ubutwari bw'intari z'u Rwanda, umwe mu bahungu b'intwari z'u Rwanda UWIRINGIYIMANA Agathe, bwa mbere mu mateka ye yagarutse kwibuka mama we.

UMUHIRE Theophile ni umwe mubana batanu babyawe n'UWIRINGIYIMANA  Agatha akaba n'umuhererezi mu bana be.

UMUHIRE Theophile umuhungu wa UWIRINGIMANA Agatha

Ku nshuro ya mbere yagarutse mu Rwanda nyuma y'uko ahunze afite imyaka itatu muri Jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.

Mana we Agatha akaba yarishwe muri Jenocide igitangira tariki ya 7 Mata 1994. Agatha akaba yarabaye Minisitiri w'uburezi kandi akaba atarariye indimi mu kwamagana no kunenga ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvenal bwahohoteraga abatutsi.

Kubera ubutwari yagize mu kugaragara ibitekerezo bye adaciye kuruhande kandi akarwanya akarengane n'ihohiterwa,byatumye ashyirwa mu cyiciro cy' Intwari z'IMENA.

  Abo mu muryango wa UWIRINGIMANA Agatha 

Ubwo umuhungu we Theophile yari imbere y'abanyamakuru yavuze ko atewe ishema nibyo umubyeyi we yakoreye Abanyarwanda kandi bakaba bamufata nk'intwari.

Mu bandi bitabiriye uyu munsi wo kwibuka Intwari z'u Rwanda harimo Jeannette RWIGEMA umufasha wa Gen Fred Gisa RWIGEMA  watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda gusa agatabaruka ku ntango.

Umuryango wa Gen Fred Gisa RWIGEMA 

Ninako kandi Jeannette RWIGEMA yazanye n'umukobwa we na RWIGEMA ariwe Teta Gisa Rwigema.

Teta Gisa RWIGEMA Umukobwa wa Gen Fred Gisa RWIGEMA 

Gen Fred Gisa RWIGEMA akaba ari mu cyiciro cy'IMANZI mu ntwari z'u Rwanda.

Indi miryango yitabiriye uyu muhango ikomokamo Intwari z'u Rwanda, harimo imiryango y’Abanyeshuri b’i Nyange.

Abanyeshuri b'i Nyange bakaba nabo barasanzwe mu ishuri n'abacengezi bakabasaba ko abatutsi n'abahutu bitandukanya bakanga,bose bakaraswa.

Aba bana b'i Nyange bakaba baba mu cyiciro cy'IMENA mu ntwari z'u Rwanda.

Mubandi bitabiriye uyu muhango kandi, harimo umuryango w'intwari Michel RWAGASANA ndetse n’uwa NITEGEKA Félicité. Aba bose bakaba barishwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu w'1994.

Imiryango y’Intwari z'u Rwanda yahuriye ku Gicumbi cy’Intwari i Remera ku wa 1 Gashyantare mu 2023, mu rwego rwo kubunamira no kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari.