Itangishaka James usanzwe akorana bya hafi na The Mane Music nk'umu bouncer, yaguye mu kantu ndetse ababazwa no kuva ku kazi asanga inzu ye yahiye yakongotse ku buryo nta kintu na kimwe cyarokotsemo byose bayagendeyemo.
Uyu musore nubwo akorana na The Mane, ntabwo bimubuza gukorera n'ahandi kuko yabwiyetthechoicelive ko ku itariki 16 Mutarama 2023 yari yakoreye mu Karere ka Muhanga aho yari yaherekeje umukire wari wamuhaye ikiraka.
Ati “Nari mvuye mu kazi mu gitondo hafi saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri, ubusanzwe ntuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi. Ngeze mu rugo rero natunguwe no gusanga abantu benshi iwanjye bashungereye inzu nabagamo iri gushya.”
Itangishaka yemeza ko ibintu byose byari mu nzu byahiriyemo kuko nta muntu n'umwe wari kugira icyo arokoramo kuko yari inzu imwe yonyine mu gipangu kandi nta wundi muntu babanaga yewe ngo n’umukozi we yakoraga ataha ubwo yari yaratashye.

Itangishaka yatunguwe no kugera iwe asanga abantu bashungereye inzu ye irimo gushya ubwo yari avuye ku kazi mu karere ka Muhanga.

Ubwo nyiri The Mane yari aje, niwe wari ucunze umutekano we

Inzu ye yari iherereye ku Gisozi yarahiye ku buryo nta kintu na kimwe yabashije kurokora mu nzu ye.
