Travis Scott yahishuye uko kuba umubyeyi byahinduye ubuzima bwe na Kylie Jenner

Travis Scott yahishuye uko kuba umubyeyi byahinduye ubuzima bwe na Kylie Jenner

 Jan 22, 2026 - 19:28

Nyuma yo gutandukana na Kylie Jenner, umuraperi w’Umunyamerika Travis Scott yongeye kuvuga ku buzima bwe bw’ububyeyi, atanga ibisobanuro bidasanzwe ku buryo afatanya na Kylie Jenner kurera abana babo, Stormi Webster na Aire Webster.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Rolling Stone cyasohotse ku wa 21 Mutarama 2026, Travis Scott yavuze ko kuba umubyeyi byamwigishije kwitwararika no kugabanya imyitwarire idahwitse.

Ati: “Ntushobora kwisunikira mu byago. Hari byinshi utakora nk’uko wabikoraga mbere”

 Uyu muraperi w’imyaka 34 y'amavuko, yavuze ko n’ubwo ububyeyi bwahinduye imibereho ye, na none yishimira kubona abana be batangiye kugaragaza imico isa n’iye, cyane cyane mu bijyanye n’ibitekerezo bishya no guhanga udushya yagize.

Ati’’ Abana banjye basa nanjye cyane mu buryo batekereza. Umuhungu wanjye ubu afite imyaka itatu, agiye kuzuza ine. Namujyanye ahitwa Disney Imagineering, maze abonye robots n’ikoranabuhanga rigezweho, umutwe we urafunguka cyane”

Nubwo Travis agaragaza ishema n’ibyishimo aterwa n’ubwenge n’ubushake bw’abana be, yavuze ko akomeza kuba umubyeyi mwiza wita cyane ku miterere y'abana be n’uko bakura n’indangagaciro barerwamo.

Iyi mvugo yagaragaje isura itari imenyerewe ya Travis Scott yo kuba umubyeyi ushyira imbere inshingano zo kurera, aho kuba umuhanzi gusa.

Travis Scott yavuze ku mpinduka zaje mu buzima bwe nyuma yo kuba umubyeyi

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien