Mu butumwa bwe yashyize ahagaragara, Anu yavuze ko amagambo ya Davido yamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe, avuga ko yumvise yasuzuguriwe, agatukwa ndetse akarenganywa mu ruhame, mu gihe we yari yasabye gusa ko hakorwa ikizamini kigamije kumenya inkomoko ye nyakuri.
Anu yahakanye byimazeyo amagambo ya Davido avuga ko hakozwe ibizamini bitanu bya DNA, avuga ko ayo makuru atari yo.
Yavuze ko, ashingiye ku bisobanuro yahawe na nyina, hakozwe ikizamini kimwe gusa, kandi ko icyo kizamini kitari cyemewe n’amategeko.
Yasabye abaturage n’abakurikiranira hafi iki kibazo gusoma itangazo rya nyina ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo basobanukirwe neza.
Yanongeye guhakana amakuru avuga ko ikizamini cya DNA cyakozwe umunsi yuzuzaga imyaka 10, ashimangira ko ayo makuru ari ibinyoma.
Anu yavuze ko atagamije guteza amakimbirane cyangwa gushaka kumvikanisha ibintu nabi, ahubwo ko intego ye ari ukumenya ukuri no kubona amahoro mu mutima ku bijyanye n’inkomoko ye.
Yagize ati:“Icyo nshaka gusa ni ukumenya uwo ndi we. Mama wanjye yakomeje ubuzima bwe kandi ntashishikajwe n’amakuru atari yo akomeje gukwirakwizwa.”
Anu yashimiye abaturage ba Nigeria, itangazamakuru n’abantu bose bamugaragarije inkunga mu by’amarangamutima, avuga ko byamufashije gukomeza kwihangana muri ibi bihe bikomeye.
Yanatangaje ko nyina ateganya gushyira ahagaragara ubutumwa bwanditse (chats) buzafasha gusobanura neza uko ibintu byagenze.
Iki kibazo gikomeje guteza impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaruka ku kamaro ko kurengera uburenganzira bw’umwana, ubuzima bwe bwo mu mutwe, ndetse n’inshingano z’abantu bakuru mu gukemura amakimbirane arimo abana mu buryo butarimo kubatesha agaciro.
