Uko bwije uko bukeye umuraperi ukomeye mu muziki w’Isi Kanye Omar West wamamaye nka Kanye West ariko akaza kwiyita Ye, ibibazo birimo kwiyongera kuri uyu muhanzi wari muri ba ntayegayezwa.
Nyuma y’imyitwarire idahwitse agaragaraho mu maso ya rubanda ariko we akabona ko ari ukutaniganwa ijambo, akomeje kwisanga aho umwanzi yifuza n’ubwo aherutse gusaba imbabazi ariko bikaba iby’ubusa kuko ama kompanyi yakoranaga nawe hafi ya yose yamuteye umugongo.
Kanye West nyuma yo guterwa umugongo na kompanyi zirimo Adidas, Balenciaga , Gap n’izindi ndetse ikinyamakuru Forbes Magazine cyandika ku butunzi kikamukura ku rutonde rw’abatunze miliyari, yifatiye ingamba zizamugenga mu minsi 30 [Ukwezi].
Nyuma yo kubona ntawumucira akari urutega, Ye abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko yafashe imyanzuro yo kutavuga n’umuntu uwo ariwe wese, kudatera akabariro, kutareba filime z’abakuze, kudafata ku gatama n’ibindi bijyanye no kwishima ahubwo akaza ahugiye mu kwitekerezaho.
Icyakora Kanye West yasoje yiragiza Imana ndetse asaba ko yabimufashamo.

Ibi byemezo bizaranga Kanye West mu gihe kingana n'ukwezi kugizwe n'iminsi 30.
View this post on Instagram
Kanye West amaze iminsi akomanyirijwe na sosiyete nyinshi yakoranaga nazo zirimo Gap, Adidas, Balenciaga, CAA n’izindi zamuteye umugongo nyuma y’amagambo yibasira abirabura by’umwihariko ku rupfu rwa George Floyd avuga ko “Blacklivesmatter” ari imvugo ya baringa ndetse Kanye West yazize amagambo yibasira Abayahudi avuga ko ari abantu bikunda kandi bahorana itima ryo kuyobora Isi ku nyungu bwite ntakindi.
Aya magambo ya Kanye West bavuga ko ari uguhembera urwango ndetse ko ari imvugo yaranze Adolf Hitler kandi byamugejeje ku kubakorera Jenoside mu myaka 1941 - 45.
Kanye West kandi yakuwe ku rutonde rw’abagwizatunga bafite agera kuri miliyari y’ama dorali ya America nk’uko bitangazwa na Forbes magazine ikora uru rutonde cyane ko rutangaza ko aya mafaranga yayakuraga muri izi kompanyi none zikaba zarahagaritse imikorere.

Kanye West aherutse gusaba imbabazi Abayahudi n'abandi yakomerekeje bitewe n'amagambo ye ariko bisa n'ibyabaye iby'ubusa kuko ibihombo kuri uyu mugabo bikomeje kwiyongera.
Inkuru bifitanye isano.
https://www.thechoicelive.com/kanye-west-ntabwo-akibarizwa-ku-rutonde-rwabafite-agatubutse
https://www.thechoicelive.com/kanye-west-yongeye-guterwa-ipine-nundi-mufatanyabikorwa
https://www.thechoicelive.com/kanye-west-yungutse-umutera-akabarag
