Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru cya TMZ ko ku munsi wejo mu rukerera ibihembo bya Grammy birimo bitangwa, Offset na Quavo bananiwe kumvikana kujya kuririmba mu birori mu rwego rwo kwibuka Offset bahoze baririmbana mu itsinda rya Migos hanyuma barashondana.
Nyuma y'izo mvururu ,byarangiye Quavo aririmbye wenyine indirimbo yise 'Without you' yahimbiye Takeoff mu kwezi gushize, yibuka uyu muraperi ndetse akaba n'umuvandimwe we wishwe kuya 1 Ugushyingo 2022 bakaba barahoze bakorana umuziki mu itsinda rya Migos.

Takeoff yishwe arashwe ku wa 01 ugushyingo umwaka ushize akaba yari yararirimbye mu itsinda rya Migos
Ikinyamakuru Pagesix cyashatse kumenya byinshi kukuba bararwanye ndetse ngo nicyo bapfuye kimenyekane, ariko aba bombi baryumaho barituriza ntihagira icyo batangaza.
Nyuma Offset yaje kwifashisha urubuga rwa Twitter agira abasazi abantu bari batangaje ayo makuru ko yarwanye na Quavo, ati "Ibyo ni ibiki byo kurwana n'umuvandimwe, amakuru yanyu aba ari ibisazi".
Takeoff yarashwe ku wa 01 ugushyingo umwaka ushize kugeza ubu hakaba hakiri gukorwa iperereza ry'abantu baba baramwishe ndetse n'impamvu yaba yaratumye yicwa.
