Diamond Platnumz akomeje kwanikira bagenzi be

Diamond Platnumz akomeje kwanikira bagenzi be

 Apr 29, 2023 - 11:18

Umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania akomeje kuza imbere y'ibirangirire muri muzika ya Africa nka Wizkid, Burna Boy, Davido n'abandi.

Umunya Tanzania Naseeb Abdul Juma Issack wamamaye mu njyana ya Bongo Fleva ikunzwe cyane muri Africa y'uburasirazuba, akomeje kwandika izina rye mu bitabo bikomeye binyze mu muziki.

Uyu muhanzi wavukiye muri Tndale, agace kamwe mu bigize Tanzania, ubugira kenshi yongeye kuza imbere y'ibihangange muri muzika ya Africa.

Diamond Platnumz, yaje imbere y aWizkid, Burna Boy, Davido n'abandi ku rutonde rw'abahanzi ny'Africa yo munsi y'ubutayu bwa sahala bumvishwe cyane kuri Youtube kuva yabaho.

Uyu muhanzi nk'uko byari bizwi ko ariwe umaze kumvwa cyane kuri uru rubuga, yongeye kuza imbere y'ibi bihangange muri muzika ya Africa.

Diamond Platnumz amaze kumvwa n'abasagamiliyari 2.14. Hagakurikiraho Burna boy n'abasaga 2.04, ku wa gatatu hari Wizkid n'abasaga 1.67 naho ku wa kane hari Davido n'abasaga miliyari 1.29.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Diamond Platnumz kandi ayoboye aba bahanzi mu gukurikirwa cyane kuri uru rubuga rwa Youtube aho akurikirwa na miliyoni 7.65M z'aba subscribers.

Kuri uru rubuga mu gukurikiranwa akurikirwa na Rayvanny, Harmonize, Davido, Fireboy DML n'abandi.