Bad Bunny yakuyeho agahigo ka Rihanna muri Super Bowl Halftime Show

Bad Bunny yakuyeho agahigo ka Rihanna muri Super Bowl Halftime Show

 Jan 19, 2026 - 16:30

Umuhanzi w’icyamamare, Bad Bunny, akomeje kwerekana igikundiro cye gikomeye nyuma yo kwandika amateka mashya abifashijwemo n'igitaramo cya Super Bowl Halftime Show azakora mu minsi iri imbere.

Ibi byabaye nyuma y’uko integuza y’igitaramo cye yashyizwe hanze ku mbuga nkoranyambaga igahita ikuraho agahigo kari gasanzweho.

Mu masaha make gusa nyuma yo gusohoka, iyo video yahise igira likes miliyoni 3, ihita irenza agahigo kari gafitwe na Rihanna wari warigeze kugera kuri likes miliyoni 2.9 mu ntangiriro. 

Ibyo byahise byerekana ko Bad Bunny afite abafana benshi kandi bamushyigikiye ku rwego rwo hejuru.

Nk’uko imibare ikomeza kubigaragaza, ku munsi wa gatatu gusa, teaser ya Bad Bunny yari imaze kugera kuri likes miliyoni 4, biyigira video ya Super Bowl Halftime Show yakiriwe neza kurusha izindi zose zabayeho mu mateka y’iki gikorwa gikomeye.

Iyi ntsinzi ikomeje kwemeza imbaraga z’abafana ba Bad Bunny ku isi hose, ndetse n’ukuntu uyu muhanzi akomeje kuba umwe mu bafite ijambo rikomeye mu muziki w’iki gihe.

Igitaramo cya Bad Bunny muri Super Bowl Halftime Show 2026 giteganyijwe ku wa 8 Gashyantare 2026, kikaba kiri mu byitezwe cyane kurusha ibindi, haba ku bakunzi b’umuziki ndetse no ku bakurikiranira hafi ibirori bya Super Bowl ku isi yose.

Bad Bunny yakuyeho agahigo ka Rihanna muri Super Bowl halftime show 

Rihanna ni we wari ufite integuza ya Super Bowl halftime show yagize likes nyinshi