Sauti Sol banyomoje ibivugwa ku gutandukana kwabo

Sauti Sol banyomoje ibivugwa ku gutandukana kwabo

 May 26, 2023 - 04:31

Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya riheruka gutangaza ko bagiye gutanduka, ryanyomoje ibihuha byacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga bivuga ku gutandukana kwabo.

Mu buryo bwatunguye benshi, kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023, nyuma y'imyaka 18 mu muziki, itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya nibwo ryatangaje ko rigiye gutandukana buri wese akijyira muri gahunda ze, ariko umubano wabo ukaba uzagumaho.

Icyakora bakaba baratangaje ko bafite ibitaramo bya nyuma mu bihugu byo mu Burayi, USA ndetse na Canada, mbere y'uko bakora igitaramo cya bo cya nyuma i Nairobi muri Kenya ku wa 16 Ukuboza 2023. 

https://www.thechoicelive.com/sauti-sol-nkitsinda-bagiye-gukora-igitaramo-cya-nyuma

Ku bw'ibyo, ku mbuga nkoranyambaga hagiye hacicikana ibihuha ku cyaba cyarateye itanduka rya bo, aho byemezwaga ko hagati yabo havutse ubwumvikane buke bigatuma batandukana.

Sauti Sol banyomoje ibivugwa ku gutandukana kwabo 

Nyamara iri tsinda ryaje kujya kuri radiyo imwe yo muri Kenya, maze batangaza ko ibiri kuvugwa byose ko ari ibihuha batazi iyo biva.

Ati "Abantu rwose bari kudutenguha. Twababwiye icyatumye dutandukana. Nta makimbirane ari hagati yacu, kuko kugeza nubu turacyari kumwe kandi turacyari inshuti cyane."

Bakaba barashimangiye ko icyabiteye ari uko buri wese ari muri gahunda ze bwite zizamufasha mu gihe kizaza, ko ahubwo abafana bategereza umubano wa bo w'ahazaza.

Abandi bakunzi ba bo ku rundi ruhande, batangaza ko bitewe n'igihe kinini bari bamaranye, bizera ko igihe kimwe bazongera bagakora itsinda cyangwa buri umwe akazakomeza umuziki akazagira ibihe byiza.