Nyuma y'imyaka 5, Dr Bishop Rugagi agiye kugaruka mu Rwanda

Nyuma y'imyaka 5, Dr Bishop Rugagi agiye kugaruka mu Rwanda

 Jan 29, 2023 - 11:38

Nyuma y'uko itorero rye rifunzwe mu mwaka wa 2018 agahita ajya gutura muri Canada, Dr Bishop Rugagi agiye kugaruka gukora igiterane mu Rwanda.

Ubwo mu mwaka wa 2018 itorero rya Bishop Rugagi ryafungwaga, yahise ajya gutura mu gihugu cya Canada kuva ubwo ntiyari yagaruka mu Rwanda ahubwo yagezeyo ashinga itorero mu gihugu cya Canada ndetse riranakomera.

Nkuko tubikesha Paradise.rw, banditse bavuga ko Dr Bishop Rugagi agiye kugaruka gukorera igiterane mu Rwanda nyuma y'igihe kirerekire adakandagira ku butuka bw'u Rwanda aho azasiga yubatse ibikorwa by'iterambere muri Kigali ndetse na Ruhango.

Dr Bishop Rugagi azagera mu Rwanda mu mpera z'uyu mwaka aho azaba akubutse mu gihugu cya Israel aho azaba avuye mu bikorwa by'ivugabutumwa ndetse n'ubuhanuzi.

Dr.Bishop Rugagi yatangaje ko kugaruka kwe mu Rwanda atari ibintu bidasanzwe kuko ahafite abakristo Kandi benshi .

Yagize ati: ”Nabonye inkuru zingarura gukorera mu Rwanda ariko ndagirango mbabwire ko kuba nagaruka gukorera mu Rwanda mu gihugu cyanjye nkunda atari igitangaza kuko mpafite abakristo n’ibikorwa bitandukanye".

Yongeraho ati :"Mu Rwanda abakristo b’itorero Redeemed Gospel Church (Abacunguwe) barahari, ikibuze ni ukubashyira hamwe bityo nk'uko natangije umurimo hano muri Canada bikaba bimaze gukomera, ni ukureba uko abakristo bo mu Rwanda twakubaka urusengero n’ibindi bikorwa by’amajyambere mu bibanza dufite mu Ruhango cyangwa n’i Kigali;

Biteganyijwe ko ki giterane agiye gukorera i Kigali kizitabirwa n'abantu benshi baturutse ku migabane yose ku isi kizaba kuwa 31 Ukuboza 2023, kikaba kizasoza umwaka wa 2023 kitwinjiza muri 2024".

Dr Bishop Rugagi agiye kugaruka mu gihugu cy'u Rwanda nyuma y'igihe kirerekire yibera muri Canada atagera mu Rwanda.