Ni umukino ugiye kuba ku nshuro ya 72 aho uyu mwaka hazaba ibirori byo guha icyubahiro umukinnyi Lebron James nyuma y'uko amaze guca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ubashije gutsinda amanota menshi mu mateka ya NBA, mu byumweru bibiri bishize.
Uretse kandi aba bahanzi bakomoka muri Africa, hazaba hari abandi bahanzi bakomeye nka Post Malone uzaririmba mu gutangiza uyu mukino Jewel uzaririmba indirimbo yubahiriza igihugu.
Aba bahanzi bagiye kuza bakurikiye Dj Khaled, Mary j. Blige, Snoop Dogg, Lil Wayne, Migos, Lil Baby na Gunna baririmbye mu mukino wa NBA all stars uheruka.
Mu kwitegura uyu mukino, NBA yatangaje ko Ku wa Gatanu hari umukino wa Ruffles Celebrity uzakinwa n'abarimo J Cole (Uherutse gukinira u Rwanda muri Bal), Jack Harlow, Common na Quavo.

Tems watumiwe muri uyu mukino ni umwe mu bitwaye neza muri Grammy itambutse aho Dj Khaled na Rick Ross begereye uyu mugore ukomoka muri Nigeria bamubwira ko bamukunda kandi bamushyigikiye bihita bimuha n'amahirwe yo gutumirwa mu mukino wa NBA all stars.

Burna Boy nawe ni umwe mu bahanzi bahataniye ibihembo bya Grammy abufashijwemo na album ye last last mu cyiciro cya album nziza y'umwaka ariko ntiyabona amahirwe yo kwegukana icyo gihembo.

Rema abifashijwemo n'indirimbo ye calm down yatumiwe mu birori bya NBA all stars.
