Mu gice giheruka kuri On Purpose podcast ya Jay Shetty, Kim Kardashian yavuze ukuri ku mitekerereze ye ndetse n'umubano we na Kanye West. Uyu munyamideri ntiyigeze arya indimi, ubwo yavugaga ko ubu ari ahantu heza cyane kandi akikijwe n'abantu bakomeye mu buzima bwe.
Kim Kardashian avuga ko ubu yumva atuje kurusha mbere
Kardashian avuga ku byamubayeho, yagize ati: “Ikintu namenye ni uko udashobora gufasha abantu badashaka ubufasha. Ntushobora guhatira imyizerere yawe n'ibitekerezo byawe ku muntu utekereza ibintu bitandukanye rwose.” Nubwo atavuze Kanye West mu izina, yavuze ku kudahuza yahuye na ko mu bihe byashize.
Yashimye akamaro ko kubona ibintu mu buryo butandukanye, Kardashian yashimangiye ati: “Ni byiza kugira ibyo bitekerezo bitandukanye. Niyo mpamvu isi izenguruka. Ariko niba udahuje indangagaciro zimwe n'imico, n'ibintu bimwe na bimwe, ni byiza kumenya ko ubu buzima ari bugufi cyane, kandi ugomba kujya gushaka abantu muhuje ibitekerezo."
Nk'umubyeyi, Kardashian yanakomoje ku masomo ateganya kwigisha abana be ku byerekeye ubucuti n'ubusabane. Ati: "Ntushobora guhatira ibintu abandi bantu. Ntushobora kwitega ko bazaba aho uri, ku rwego rwawe."
Yavuze ko amaze kubona ko itandukaniro rimwe na rimwe rishobora kubaho kandi tukabana neza, ariko yemeye ko hari igihe bidashoboka.
Kim Kardashian Kardashian yagiriye abantu inama yo kubana n'abantu bumva ibintu kimwe
Urugendo rwa Kardashian na West rwatangiye mu 2012, bituma bashyingirwa mu 2014. Basabye ubutane mu 2021 nyuma yo kubyarana abana bane. Gutandukana kwabo kwarangiye mu Gushyingo, hakozwe amasezerano yerekeye kurera abana n’umutungo.
Kim Kardashian yibukije isi ko gushaka amahoro yacu no kubana n'abantu duhuje ibitekerezo ari ibintu by'ingenzi bigize umunezero bwite wacu.
