Grammy awards 2023: Quavo agiye kunamira Takeoff

Grammy awards 2023: Quavo agiye kunamira Takeoff

 Feb 3, 2023 - 05:51

Umuraperi Quavo azaha icyubahiro nyakwigendera Takeoff mu itangwa rya Grammy awards 2023.

Umuraperi Quavious Keyate Marshall wamamaye nka Quavo, azaha icyubahiro umuraperi babanaga mu itsinda rya Migos akaba na mwishwa we Takeoff uherutse kwitaba Imana.

Quavo azaha icyubahiro Takeoff mu itangwa ry’ibihembo bikomeye ku Isi bya Grammy Awards 2022 biteganyijwe gutangwa ku wa mbere tariki 06 Gashyantare 2023 aho azaririmba indirimbo yamutuye nyuma yo gutabaruka yise “Without You”.

Ibi bihembo bya Grammy awards bizaba bitangwa ku nshuro ya 65, bizatangirwa muri Crypto.com Arena bikazayoborwa na Trevor Noah wo muri Africa y'epfo.

Ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022 nibwo  inkuru yasakaye ivuga ko Kirshnik Khari Ball wari uzwi nka Takeoff mu Itsinda rya Migos yitabye Imana ubwo we na Quavo bari bavuye mu kwizihiza isabukuru y’amavuko y’inshuti yabo ari naho barasiwe n’umuntu utaramenyekana bikarangira Takeoff ahaburiye ubuzima naho Quavo akarokoka.

Ku wa 11 Ugushyingo 2022 nibwo uyu musore yaherekejwe bwa nyuma. Kuva uwo munsi hakomeje gukorwa iperereza ku waba yararashe uyu muhanzi wari ukomeye ariko ntawe icyaha kirahama.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Umuraperi Quavo na Takeoff bari inshuti z'akadasohoka.