'Niyo Bosco ndamukumbuye cyane" Irene Mulindahabi

'Niyo Bosco ndamukumbuye cyane" Irene Mulindahabi

 Apr 30, 2023 - 15:47

Umunyamakuru Irene Mulindahabi yatangaje ko akumbura umuhanzi Niyo Bosco yahoze areberera inyungu.

Muri iri joro ryo ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023 mu birori byo gutanga ibihembo bya The Choice Awards2022 aho ibyamamare bitandukanye byabukereye mu nzu mberabyombi ya Park Inn , umunyamakuru akaba n'umujyanama w'abahanzi Irene Mulindahabi yatangarije Isibo ko atari we nyiri Mie Empire ahubwoko ari umukozi nk'abandi.

Abenshi bibukaga neza itandukana rya Niyo Bosco na Irene Mulindahabi ubwo uyu muhanzi yavaga mu nzu ireberera abahanzi ya Mie Empire iyoborwa n'uyu munyamakuru.

Umunyamakuru Phil Peter uyoboye ibi birori yabajije Irene ati "Boss ko abantu bantumye ngo nkubaze ikibazo cy'uko ukwiriye kugira impuhwe ugakorana na Niyo Bosco na none ko kuva wamurekura atarongera gukora indirimbo'?

Irene mu bisa no gutebya yavuze ko atari nyiri Mie Empire ahubwo nawe avuga ko ari umukozi nk'abandi.

Irene yavuze ko atari nyiri Mie Empire ahubwo ko ari umukozi.

Irene ati 'Icyo kibazo cyayobye, sinjye cyari kigenewe kuko njyewe sindi nyiri Mie Empire, ndi umukozi nk'abandi.

Tegereza boss naza umubaze icyo kugarura Niyo Bosco.

Irene asabwe kuvuga ijambo rimwe kuri Niyo Bosco, yavuze ko amukubuye nta kindi. Ati "Niyo Bosco ndagukumbuye"..

Kuva umwaka ushize Niyo Bosco ava mu mwaka ushize wa 2022 ntarakora igihangane cye, icyakora yigeze kugirana ibiganiro n'inzu yari kujya ireberera inyungu ZE ya Sunday Entertainment. 

Umubano wa Irene na Niyo Bosco ukumbuwe na benshi.