Katy Perry yatsinzwe urugamba rwa Dawidi na Goriyati

Katy Perry yatsinzwe urugamba rwa Dawidi na Goriyati

 Apr 30, 2023 - 02:39

Katy Perry yatsinzwe urubanza yaregwagamo gukoresha izina ritari irye.

Katy Perry yatsinzwe mu rukiko na Katie Perry, mu rubanza rushingiye ku mazina yabo.

Umunyamideri ukomoka muri Australia, Katie Taylor, yatangiye kugurisha imyenda mu mazina yiswe n'ababyeyi, Katie Perry, mu 2007, maze anandikisha icyo kirango(brand) mu gihugu cye mu mwaka wakurikiyeho.

Katy Perry yatsinzwe urubanza rwamushinjaga kubyaza inyungu izina ritari irye[Getty Images]

Yashinje Katy Perry w'imyaka 38, kwirengagiza ikirango cye inshuro nyinshi, akagurisha ibicuruzwa muri Australia mu muri 2014 na 2018.

Nk’uko byatangajwe na BBC, Katy Perry ubusanzwe witwa Katheryn Hudson, bivugwa yagiye yamamaza ibicuruzwa bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari mu bitaramo bye bya Prismatic.

Ku wa Gatanu, umucamanza yemeje ko uyu muhanzikazi yatsinzwe, yemera ko  ibintu yagurushije muri kiriya gihe byarenze kuburenganzira bw’uwandikishije ikirango muri Australia, ariko yanga ibindi birego bijyanye n’ubucuruzi bwakorewe mu bitaramo bye muri 2018.

Yanze icyifuzo cya Katy cyo guhagarika ikirango cy’uyu munyamideri wo muri Australia, maze yemeza ko isosiyete ye ya Kitty Purry igomba kwishyura indishyi z'akababaro, zizemezwa mu kwezi gutaha.

Icyakora, yongeyeho ko uyu muhanzikazi nubwo yakoresheje izina ritari irye, ariko nta kibi yarikoresheje, bityo ko atagomba kwishyura indishyi ku giti cye.

Nyuma y’iki cyemezo, Katie, watanze ikirego mu mwaka wa 2019  yavuze ko uru rubanza rwari rumeze nk’urugamba rwa Dawidi na Goriyati(David v Goliath).

Katie Perry wenda kwitiranwa neza na Katy Perry, yashinjaga uyu muhanzikazi kumukoreshereza izina mu bucuruzi[Getty Images]

Yagize ati:”Aho guterera iyo, nahisemo kurwanya ako karengane. Nashyizeho ikirango cyanjye cy’imyenda iramba kandi ikorerwa mu gihugu cyacu. Nari mpuze rwose nkora cyane kugira ngo menyekanishe kirango cyanjye. Ntabwo narwanye ku bwange gusa, ahubwo narwaniye ubucuruzi buciriritse muri iki gihugu, ubwinshi muri bwo bwatangijwe n’abagore, bashobora kwisanga burwanya ibigo byo mu mahanga bifite imbaraga nyinshi z’amafaranga kuturusha.