Niyo Bosco yamaze gukuraho ibihuha by'ahazaza he mu muziki

Niyo Bosco yamaze gukuraho ibihuha by'ahazaza he mu muziki

 Jan 9, 2023 - 11:04

Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco uzwi nka Niyo Bosco yamaze gukuraho ibihuha byamwerekezaga muri Kikak music atangaza ko agiye gukorana na Sunday Entertainment Group nyuma yo gutandukana na MI Empire.

Umuhanzi umaze igihe kitari gito mu muziki nyarwanda Niyokwizerwa Bosco uzwi nka Niyo Bosco, amaze Igihe kigera ku mezi abiri atandukanye na MIE yamurebereraga inyungu aho yari ari kumwe n'abana bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aribo Vestine na Dorcas.

Uyu musore akimara gutandukana na MIE, amakuru menshi yagiye amwohereza ahantu henshi hagiye hatandukanye ariko kuri ubu byamaze kumenyekana no kwemezwa ko uyu musore agiye gukomereza umuziki we afashwa na  Sosiyete yitwa Sunday Entertainment Group.

Niyo Bosco kuri ubu umaze amezi agera kuri atanu adaha abakunzi be igihangano gishya, aherutse gutangaza ko amaze iminsi atunganya umuzingo muto w’indirimbo EP (Extended Play) ivuga ku buzima bwe. 

Kuri ubu Niyo Bosco yamaze guhindura ibimuranga ku mbuga nkoranyambaga ze aho yanditse ko abamukeneye cyangwa se abakeneye serivisi kuri we bakwegera Sunday Entertainment Group.

Nyuma y'uko Niyo Bosco atazongera gukorana na Vestine na Dorcas, ubu agiye gukomeza umuziki we ari kumwe na Mwiza Zawadi usanzwe nawe abarizwa muri Sunday Entertainment Group.

Niyo Bosco wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye ubwo yari kumwe na MIE yamaze kwerekeza muri Sunday Entertainment Group aho akomereje urugendo rwe rw'umuziki.

Mwiza Zawadi ni umuhanzikazi ubarizwa muri Sunday Entertainment 

Sunday Justin ugiye gufatanya na Niyo Bosco mu rugendo rwe rw'umuziki.