Narababajwe mu rukundo! Ariel Wayz agiye gushyira hanze Ep iriho indirimbo zimuvugaho

Narababajwe mu rukundo! Ariel Wayz agiye gushyira hanze Ep iriho indirimbo zimuvugaho

 Sep 8, 2022 - 13:30

Amasaha arabarirwa mu ntoki umuhanzikazi Ariel Wayz agahura n’abakunzi b’umuziki we, akabumvisha indirimbo zigize Ep ya kabiri ye yise “TTS” [Touch the sky] iriho indirimbo 6.

Uwayezu Ariel yamamaye mu muziki nyarwanda nka Ariel Wayz mu ndirimbo “A boy from mars” ariko aza gukundwa cyane ubwo we na bagenzi be babanaga muri Symphony bacurangaga mu bitaramo bitandukanye maze nawe akagira ijwi ryakunzwe na benshi.

Uyu muhanzikazi yaje gufata umwanzuro wo gukora umwuga wo kuririmba ku giti cye kugeza ubu ari umwe muri ba Ntayegayezwa bari mu Rwanda.

Kuri uyu munsi tariki 08 Nzeri 2022 Ariel Wayz agiye gushyira gukora igikorwa cyo guhura n'abakunzi be mbere yo gushyira hanze Ep [Extended player] yise Touch the sky. Ugenekereje mu Kinyarwanda ni kora ku kirere cyangwa se uti “Shyikira ikirere”.

Amasaha ni mbarwa uyu muhanzikazi agashyira hanze indirimbo 6 zigize iyi Ep ziganjemo izigaruka ku buzima bwe.

Ni igitaramo gifite imyanya y’abantu 100 gusa, kigiye kubera ahitwa Envision Rwanda. Uyu muhanzikazi agiye guhura n’abakunzi b’umuziki we hanyuma babe aba mbere kumva izi ndirimbo zose hanyuma zibone kujya hanze.

Iyi Ep ya Ariel Wayz igizwe n’indirimbo esheshatu arizo“Mpaka’ “You should know’ “F.U’ “Far From you’ “TTS [Touch the sky” ari nayo yitiriye iyi Ep ndetse na “Bad”.

Mbere yo guhura n’abakunzi be Ariel Wayz yavuze ko iyi Ep yiganjemo ubuzima bwe aho kuririmba ubuzima bw’abandi bantu.

By’umwihariko Ariel Wayz yageze ku ndirimbo ya gatatu kuri iyi Ep yitwa “F.U” iri no muzitegerejwe na benshi, yavuze ko iyi ndirimbo ivuga ku buzima bwe mu bijyanye n’urukundo.

Ati “Narababajwe, narababajwe bimwe bya nyabyo! Ndangije ndavuga nti Reka nge muri studio mvuge ibintu bya nyabyo”.

Ariel Wayz yanahamije ko iyi ndirimbo mbere yo kuyikora yabanje akabaza uwo bahoze bakundana icyatumye amutenguha kandi yaramuhaye isezerano ryo ku mukunda".

Ati “ Kuki wantengushye kandi naraguhaye ikizere cyange cyose”.

Ariel Wayz akivuga kuri iyi ndirimbo abenshi bahise bibuka urukundo rwe na Juno Kizigenza ndetse hari abagiye kure bahamya ko ariwe avuga muri iyi ndirimbo.

TTS ya Ariel Wayz igiye kuba Ep ya kabiri ye nyuma yo gusohora iyo yari yise “Love & Lust”.  Iyi yari igizwe n’indirimbo 10. Iyi Ep nayo yavugishije abatari bake kuko yagaragayemo indirimbo yise "10 days" mu mashusho yayo aba asa n'usomana n'umukobwa akoresha muri ayo mashusho bityo benshi bavugaga ko yakoze amahano.

View this post on Instagram

A post shared by Ariel Wayz (@ariel_wayz)

Ariel Wayz araza gutaramira abakunzi b'umuziki we afatanyije n'umuhanzi Bruce the 1st baherutse gukorana indirimbo bise "Uno".

Ariel Wayz arimo kwiyimora ibikomere yatewe n’urukundo.

Ariel Wayz yakoze hasi yibutsa ibuye abakunzi be cyane ku rukundo rwe na Juno Kuziganza.

Reba indirimbo "Uno" ya Bruce the 1st, Ariel Wayz na Bull Dogg.