Umuririmbyi wo muri Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido muri muzika mu njyana ya Afrobeats yatangaje ko we n'Umunyamerika Chris Brown bashobora gusohora alubumu bahuriyeho vuba aha kuko bari kuyikoraho.
Ubwo uyu Davido yari mu itangazamakuru akaba yatangaje ko we na Chris Brown bamaze gukora indirimbo 10 bose bahuriyemo.
https://thechoicelive.com/davido-niwe-muhanzi-muri-afurika-bihenze-gukorana-nawe-indirimbo
Ati " Nge na Chris tumaze gukorana nk'indirimbo 10 abantu batari bumva na rimwe. Tuzabivuganaho turebe uburyo twakoramo alubumu."

Chris Brown na Davido bagiye gusohora umuzigo
Davido akaba yaranavuze ko iyo ashaka gukorana indirimbo n'undi muhanzi, Chris Brown ari we atekereza mbere y'abandi.
Ati" Iyo nshaka umuntu twakorana umushinga w'indirimbo cyangwa uwo twakorana alubumu muri Amerika, ako kanya mpita ntekereza Chris Brown."
Ku bw'ibyo akaba yakomeje atangaza ko yishimira cyane gukorana indirimbo na Chris Brown ngo kubera ko biba ari byiza nk'iyo bari gukora amashusho y'indirimbo cyangwa se bari kumwe mu gitaramo bafatanya.

Davido yishira cyane gukorana na Chris Brown indirimbo
Ikindi kandi uyu muhanzi yavuze ko ateganya gukorana indirimbo n'abandi bahanzi bo muri Amerika barimo: SZA, ndetse n'umuhanzi wa reggaeton, Bad Bunny.
Tugarutse gato kuri Chris Brown na Davido, aba bakaba barakoranye imwe mu ndirimbo zakunzwe bise 'Blow My Mind' muri 2019.
Ikindi kandi bakaba barakoranye no kuri alubumu ya Chris Brown mu mwaka washize yise ‘Brezzy’.
