Don Jazzy wakunze Rihanna urudashoboka aravugwa mu rukundo n’umunyarwandakazi

Don Jazzy wakunze Rihanna urudashoboka aravugwa mu rukundo n’umunyarwandakazi

 Nov 9, 2022 - 08:44

Umuyobozi wa Mavin Record, inzu ifasha abahanzi muri Africa, Don Jazzy aravugwa mu rukundo n’umunyarwandakazi utuye mu Bufaransa. Ni nyuma yo gukunda Rihanna bigafata ubusa.

Michael Collins Ajereh wamamaye mu muziki wa Africa by’umwihariko mu njyana ya Afro Beat nka Don Jazzy, umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya Mavin Records yatangaje ko yagiranye ibihe byiza n’iyi nkumi Teta Liza ukomoka mu Rwanda utuye mu Bufaransa byatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro bavuga ko aba bombi baba bari mu rukundo nyuma y’uko mu minsi ishize yari yagaragaye ari kumwe na Shallon wamenyekanye mu ifungwa ry’abahanzi Davis D na Kevin Kade.

Mu butumwa uyu mushoramari yanyujije kuri Instagram ye, yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’uyu mukobwa maze agira ati “i Paris mu ijoro ryakeye ndikumwe n’umwiza Liz Teta”.

Ubu butumwa bwakurikiwe n’akamenyetso k’umutima, ari nabyo byatumye hibazwa niba uyu munyemari ari mu rukundo n’uyu mukobwa.

Ibi byabaye inkuru cyane ko Don Jazzy adakunze kugaragaza buri muntu bahuye bityo kuri iyi nshuro bikaba byateye abantu gutekereza kabiri.

Don Jazzy n'umukobwa w'umunyarwandakazi baravugwa mu rukundo.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Don Jazzy ubusanzwe ubuzima bwe bw’urukundo busa naho budahari kuko aheruka umukunzi mu mwaka wa 2005 ubwo yatandukanaga n’uwari umugore we Michelle Jackson.

Nyuma yo gutandukana na Jackson Michaelle, ntiyigeze avugwa mu rukundo kenshi icyakora umunsi ku munsi yagaragazaga ko akunda umuhanzikazi Rihanna kugeza ubwo atwawe na A$AP Rocky.

Don Jazzy kandi ntiyahishe ko yashenguwe n’itwita rya Rihanna kuko yari yaramwihebeye.

Nyuma y’uko Rihanna atwitiye umuraperi A$AP Rocky, Don Jazzy yavuze ko agiye gushaka umukunzi mushya n’ubwo tutahamya ko Rihanna yari azi uru rukundo akundwa na Don Jazzy.

Don Jazzy ni umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya Mavin Records ihagaze neza mu muziki wa Africa n’Isi muri rusange dore ko irimo abahanzi b’ibyamamare nka Rema, Ayra Starr, Ladipoe , Crayon, Johnny Drille, Korede Bello, Boy Spyce, Magixx udasize nawe ubwe.

Don Jazzy kandi ni umwe mu bayobozi b’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Jonzing World ireberera abahanzi nka Ruger iyobowe na murumuna we [wa Dany Jazzy] witwa D’Prince.

Umunyarwandakazi Liz Teta uvugwa mu rukundo n'umuherwe Don Jazzy.

Don Jazzy ntiyahwemye kugaragaza ko akunda  Rihanna.