EAC yasabye DRC gusobanura bwangu impamvu yirukanye ingabo z'u Rwanda

EAC yasabye DRC gusobanura bwangu impamvu yirukanye ingabo z'u Rwanda

 Feb 3, 2023 - 05:35

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wasabye igitaraganya Leta ya Congo gusobanura impanvu yirukanye ingabo z'u Rwanda, M23 hafi gufata Goma.

Kuri tariki ya 30 Mutarama 2023, nibwo  Leta ya Repubika iharanira demokarasi ya Congo yavuze ko ingabo z'u Rwanda zari mu gihugu cyabo zigomba kuzinga utwangushye zikagaruka i Kigali.

Abanyarwanda batatu nibo bari mu buyobozi bw'ingabo z'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba muri Congo mu butumwa bw'amahoro.

Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Gen Maj Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, niwe wari wasoheye itangazo ryirukanaga ingabo z'u Rwanda.

Icyo gihe yavuze ko kubera impamvu z’umutekano, hafashwe umwanzuro "wo gukura mu gihugu Abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za EAC bufite icyicaro i Goma".

Ingabo z'u Rwanda kuba zarakuwe muri Congo bikaba bifitanye isano n'imirwano ikomeje gushyamirana umutwe wa M23 n'ingabo za Congo FARDC.

Magingo aya umutwe wa M23 ukaba ukomeje gusatira gufata umugi wa Goma wose,nyuma y'uko yatangiye inzira zo kuwugota.