Rocky Kimono yasohoye indi filime

Rocky Kimono yasohoye indi filime

 Mar 26, 2023 - 05:10

Umusobazi wa filime Rocky Kimono yashyize hanze indi filime nyuma yo gusohora Maitre Nzovu yakunzwe n'abatari bake.

Icyamamare mu gusobanura filime mu Rwanda abandi bakunze kwita agasobanuye ariwe Rocky Kimono, yashyize ahagaragara filime nshya.

Rocky ubwo yamurikaga iyi filime yise "Wrath of Soldier Trailer" akaba yavuze ko ari filime y'uruhererekane ibizwe nka "series cyangwa season."

Ku bw'ibyo rero akaba yagize ati " Filime yacu ntabwo ari nka za filime zimeze nk'ikinamico bamara amasaha atanu bakinira ahantu hamwe, kuko filime yakiniwe ahantu hatandukanye harimo mu Rwanda ndetse no hanze nka Dubai."

Ikindi kandi akaba yatangaje ko yakinwemo n'ibyamamare byo mu Rwanda mu ngeri zinyuranye haba: Abahanzi, Abanyamakuru bakomeye n'abandi.

Rocky ati" Iyi filime irimo Abanyamakuru bakomeye nka Anitha Pendo, abahanzi bakomeye nka Serge Iyamuremye wakinnye ari umupolisi n'abandi."

Kuri iyo mpamvu rero, filime wayisanga ku rubuga rwa interineti (Website) rwa www.eastflix.tv.

Rocky Kimono akaba yatangaje ko kuyireba ari ukwishyura ibihumbi 5000Rwf gusa.

Icyo wamenya ni uko iyi filime ya Rocky 'Wrath of Soldier Trailer' iri mu rurimi rw'icyogereza ariko ikaba isobanurwa mu kinyarwanda na nyir'ubwite Rocky Kimono.

Muri rusange akaba yavuze ko nk'uko abantu bakunze Maitre Nzovu, iyi filime yo ari nziza by'akarusho, akaba yasabye Abanyarwanda kumushyigikira.