Shaddyboo yasohoye amashusho asomana n’umukunzi we.
Agaragaza ko amukumbuye bidasanzwe, Mbabazi Shadia wamamaye nka ShaddyBoo yashyize hanze amashusho asomana n'umukunzi we Jeannot Manzi agaragaza ko amukumbuye bikabije.
Mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2023 ni bwo Shaddyboo yakuyeho urujijo asangiza abamukurikira amashusho ari gusomana n’umusore wamutwaye uruhu n'uruhande.
Kuva Shaddyboo yerekeza i Burayi muri Werurwe 2023 yakunze kugaragaza ko akumbuye bikomeye Manzi ajya yita ‘Sugar daddy’.
Kuva muri Werurwe 2022, Shaddyboo yahishuye ko ari mu rukundo n’uyu musore usanzwe utuye muri Kenya.
Mu kiganiro yagiranye na thechoicelive , Shaddyboo yahishuye ko uyu musore bari bamaranye imyaka myinshi ariko badakundana.
Mu busanzwe Shaddyboo ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko bahitamo gutandukana buri wese agaca ukwe mu 2016.
Kuva yatandukana na Meddy Saleh, ntiyongeye gushyira amakuru y’urukundo rwe hanze nubwo hatasibaga kuvugwa no gukekwa abasore batandukanye ko baba bameranye neza.
