Umuhanzi Julio Iglesias bigeze aho atakibuka n'indirimbo ze

Umuhanzi Julio Iglesias bigeze aho atakibuka n'indirimbo ze

 May 31, 2023 - 01:30

Umuhanzi ukomoka muri Spain Julio Iglesias w'imyaka 79, ubuzima bwe buri ahabi.

Umuhanzi Julio Iglesias amaze igihe ari mu ibanga rikomeye, bikaba biteye impungenge abakunzi be, kubera ko ubuzima bwe burimo gushidikanywaho, ndetse  amakuru amwe n’amwe ku buzima bwe yatangiye guhwihwiswa.

Umunyabigwi mu muziki, Julio Iglesias ararembye 

Nk’uko abategura ikiganiro 'A la tarde' kuri  American TV muri Argentine babitangaza, bavuga ko imvune yigeze kugira  imutera ububabare bukabije, ku buryo agendera no mu kagare k'abamugaye ndetse bikaba binatera ubuzima bwe bwo mu mutwe kwangirika.

Ni muri urwo rwego, umunyamakuru Cora Debarbieri yibukije abantu ko uyu muhanzi yigeze gukora impanuka iteye ubwoba akiri muto cyane, kandi byabaye ngombwa ko abagwa uruti rw'umugongo ndetse ngo ibyo bikamuviramo ububabare bwinshi ndetse n'ibindi bibazo byinshi mu buzima bwe.

Julio Iglesias afatwa nk'umwe mu bahanzi bakomeye mu mateka ya Spain 

Hagati aho, umunyamakuru Matías Vázquez yongeyeho ko ubwonko bwa Julio Iglesias butagikora neza, akaba ari na yo mpamvu ubu atakibuka n'indirimbo ze bwite.

Vázquez yerekanye kandi ko uyu muhanzi w'imyaka 79 y'amavuko kubika ibanga   ku bijyanye n'ubuzima bwe, aho yagiye areka guhura na benshi mu nshuti ze.

Umuhungu we yagize ati: "Sinshaka amafaranga, icyo nshaka ni uguhura nawe, kugira ngo tubashe kuganira."

Julio Iglesias maze igihe kinini n'azimwe mu nshuti ze za hafi zitamubona

Javier Santos w'imyaka 47, bivugwa ko ari umuhungu wa Julio Iglesias, umaze imyaka mirongo itatu agerageza guhura n’uyu muhanzi wo muri Spain, kugira ngo amenye  ko ari se.

Kuri iyi ngingo, umunyamakuru Cora yongeyeho ati: “Abantu bari bafitanye umubano na Julio Iglesias wakunzwe mu ndirimbo nka "Un Canto a Galicia", muri iki gihe, ntibamubona kandi igihangayikishije ni uko Julio atakitaba na telefoni.”