Snoop Dogg ntabwo avuga rumwe na benshi ku bijyanye n'ibikomerezwa muri rap

Snoop Dogg ntabwo avuga rumwe na benshi ku bijyanye n'ibikomerezwa muri rap

 May 4, 2023 - 01:01

Snoop Dogg yatunguye benshi ku mahitamo ye, ku bijyanye n'abo abona ko bakomeye muri hip hop.

Snoop Dogg aherutse gukorana ikiganiro na Stephen A. Smith, aho ingingo yo kuganiraho yaje guhinduka rap. Muri icyo kiganiro, Snoop yatunguye abafana ahitamo igice cy’uburasirazuba aho guhitamo icy’uburengerazuba akomokamo, ubwo yavugaga ku bijyanye n’abagize uruhare runini muri hip hop. Abajijwe igice cyagize uruhare runini kuri hip hop, Snoop yagize ati: “Rwose ni igice cy’iburasirazuba, kuko  ni bo batangije Hip Hop. Ni mu burasirazuba, kuko ni ho shingiro, ni ho yatangiriye.”

Igice cy'uburasirazuba gikomokamo abaraperi nka:50 Cent, P. Diddy, na Jay-Z, Snoop Dogg yemeza ko ari cyo gikomeye muri Hip Hop

Snoop yongeyeho ko abaraperi benshi baturuka mu gice cy’uburengerazuba, biganye abo babonye batera imbere mu gice cy’uburasirazuba, ati: “Abaraperi bose batangiriye i New York mu ntangiriro, ni bo shingiro ryacu.  Bashyizeho urufatiro.”

Nubwo abafana bamwe bubashye igitekerezo cya Snoop, abandi bumvaga ko agomba kuba umwizerwa ku gace yavukiyemo. Umufana umwe yagize ati: “Ni ubusazi, Snoop yavuga ibi! 2PAC abyumvise yatungurwa.”  Mu gihe undi yanditse ati:” Afite ukuri ariko kudasesuye. NY ntabwo yigeza iba gakondo ya hiphop mu myaka myinshi ishize. Kandi, benshi mu baraperi baho bakomeye, baturuka mu gice cy’uburengerazuba.”

Muri 2020, Snoop yakoze urutonde rw'abaraperi 10 ba mbere mu bihe byose, rwari ruyobowe na Slick Rick, ukomoka muri New York.

Muri icyo kiganiro, Snoop yanavuze ko aherutse kwinjira mu itsinda ry'ubucuruzi riyobowe n’umugabo utunganya firime muri Hollywood, Neko Sparks, kugira ngo bagure ikipe ya  Ottawa Senators.

Igice cy'uburengerazuba gikomokamo abaraperi nka: 2Pac, Dr. Dre, na Snoop Dogg ubwe, yavuze ko nta ruhare runini cyagize muri Hip Hop

Bigaragara ko Snoop arimo kwagura ubucurizi butari umuziki, ubwo yatangiye no gushora mu bikorwa bya siporo. Uyu muraperi kandi, akoresha urubuga rwe kugira ngo agire icyo ahindura kandi atange amahirwe ku bana bo mu miryango itishoboye.