Wizkid yasubitse ibitaramo

Wizkid yasubitse ibitaramo

 Mar 3, 2023 - 04:50

Umuhanzi wo muri Nigeria Wizkid yahagaritse ibitaramo yari kuzakorera muri Leta zunze ubumwe z'Amerika na Canada kubera ikibazo cy'ibikoresho.

Umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi ku mazina ya Wizkid, abinyujije kuri Twitter yatangaje ko ibitaramo yari kuzakorera muri  Amerika na Canada byasubitswe.

Kuri uyu 02 Werurwe 2023, nibwo yanditse ko ibitaramo bye yise 'More Love, Less Ego' byo kumurika Alubumu ye, ku buryo atateganyije yahuye n'ikibazo cy'ibikoresho.

Akimara gutangaza ko yahuye n'ikibazo cy'ibikoresho, abafana bahise bavuga ko byashoboka ko haba hari kugurwa amatike make akaba abona nta nyungu zirimo we n'abaterankunga be, bakaba bahisemo kubisubika.

Uyu muhanzi akaba yatangaje ko ibitaramo bye byimuriwe hagati muri Werurwe cyangwa muri Nzeri kugeza Ukuboza 2023, ariko akaba atatanze amatariki yihariye.

Akaba yongeye gutangaza ko umunsi bazatangaza itariki nshya n'ahantu hashya amatike yaguzwe mbere azahabwa agaciro.

Igitaramo gifungura byari biteganyijwe ko cyari kubera muri Toyota Centre muri Houston ku ya 3 Werurwe 2023.

Ibitaramo kandi byari gukomereza mu yindi mijyi yo muri Amerika ya ruguru harimo:Dallas, Orlando, Miami, Atlanta, Philadelphia, Brooklyn, Montreal, Toronto, Detroit, Chicago, Seattle, na San Francisco.