Ibiciro byatumbagijwe ku bahanzi bo muri Kanada bakorera ibitaramo muri USA 

Ibiciro byatumbagijwe ku bahanzi bo muri Kanada bakorera ibitaramo muri USA 

 Feb 10, 2023 - 15:26

Ikigo Homeland security gishinzwe umutekano w'imbere mu gihugu,muri Leta zunze ubumwe z'Amerika cyatangaje ko Abahanzi bo muri Kanada bashaka kuzenguruka igihugu bakora ibitaramo, ibiciro byazamutseho 250 ku ijana

Amahirwe yo kuzenguruka Amerika ashobora kutagera ku bahanzi benshi b'Abanyakanada bashaka gukora ibitaramo, nyuma yuko Minisiteri ishinzwe umutekano mu gihugu muri Amerika isabye ko hongerwa amafaranga ya viza ku bahanzi mpuzamahanga.

Ihuriro ry’abacuranzi bo muri Kanada,(Canadian Federation of Musicians) CFM rivuga ko iki kigo cyasabye ko hiyongeraho igipimo kirenga 250 ku ijana, ibyo bikaba byazana amafaranga y’amadolari arenga 1.600, avuye ku madolari 460 yari asanzweho.

Ihuriro ry’abahanzi muri Kanada (CFM), mu nyandiko basohoye, bagize bati: "Abacuranzi bo mu rwego rwo hejuru ndetse no hagati mu mwuga, bumva ko uku kwiyongera kwababuza rwose gukora ibitaramo muri Amerika, cyane cyane mu gihe cy'ihungabana ry'ubukungu no kuzamuka kw'ibiciro ku isoko, byatumye ubuzima buhenda."

Umuyobozi mukuru wa CFM, Liana White, yavuze ko impamvu Homeland security yazamuye ibiciro ari uko hari hashize imyaka batazamura ibiciro kuko ibyari biriho byagiyeho kuva muri 2016.

CFM ivuga ko gukorera ibitaramo muri Amerika ari ingirakamaro ku bahanzi bo muri Kanada kuko ari isoko rinini kandi riri hafi. Ati rero mu by'ukuri ntibituneneje pe.

Umuyobozi mukuru wa Folk Music Ontario, Rosalyn Dennett, yavuze ko hamwe n’igiciro cya gaze, ingendo, ibiryo ndetse n’amacumbi byiyongera mu gihugu hose ko ntakabuza n'ibindi byagomba kwiyongera.

Abahanzi benshi iki cyemezo nticyabanejeje kuko bavuze ko bizabagora. Umuhanzi Marlaena Moore yavuze ko bizagorana ku bahanzi bakizamuka kuko ibiciro biri hejuru cyane.