Ni ubuntu kumva umuziki kuri Boomplay kubera Grammy Awards

Ni ubuntu kumva umuziki kuri Boomplay kubera Grammy Awards

 Feb 5, 2023 - 04:39

Boomplay mu buryo bwo kwishimira ko umuziki wo muri Afurika uhagarariwe mu ngeri zose mu bihembo bya Grammy awards biri butangwe, kumva indirimbo kuri urwo rubuga ni ubuntu 

Ku nshuro ya 65 ubwo Recording Academy yasohoraga urutonde rwabahatanira ibihembo bya Grammy awards mu mwaka 2023, umuziki nyafurika wahawe agaciro kandi mu byiciro byose habonekamo umuhanzi ugomba guhatanira ibihembo. 

Afurika ifite ibihembo umunani mu birori by’uyu mwaka, kandi byibuze hateganyijwe ko umuhanzi umwe wo muri Afurika azana igikombe cya Grammys cyifuzwa mu gusoza ibirori.

Boomplay ikaba yavuze ko hazabaho kuzenguruka umugabane wa Afurika kugira ngo bishimire ibyo bihembo mu buryo bukwiye. 

Kuri ubu abakunzi ba muzika mu isi yose, biteguye ijoro ryakataraboneka kuri tariki ya 5 ishyira iya 6 Gashyantare 2023, ubwo ibihembo bya Grammy awards biraza kuba biri gutangwa muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Urubuga rwo gukuraho imiziki boomplay, rwatangaje ko umunsi wo ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023, kumva umuzi kuri uru rubuga azaba ari ubuntu, ubwo hazaba hamaze gutanganzwa Abanyafurika batwaye ibihembo.

Tosin Sorinola umuyobozi wa Boomplay yagize ati "Abakiriya bacu ku wa mbere umunsi wose bazumva umuziki nta mbogamizi nimwe bahuye nayo kandi nta kiguzi bizabasaba, ikindi kandi bazaba bashobora no gukura indirimbo kurubuga ku buntu."

Yakomeje agira ati"Boomplay buri gihe iba iri ku isonga mu gushyigikira umuziki n'abahanzi bo muri Afurika, kandi gahunda yo kwiyandikisha ku buntu ni ikindi kimenyetso cyerekana ko twiyemeje inshingano zacu zo gukomeza guha ingufu muzika yo muri Afurika."

Ati"Umunsi wose abakunzi bacu bazaba bashobora kumva no gukura indirimbo zirenga miliyoni 95 kuri interineti ku buntu kugira ngo twishimiye Abahanzi bacu.

Dutewe ishema no gushyira umuziki wo muri Afurika ku rwego rw'isi. Iki ni igihe cyo kwishyima no gufatanya."

Tubibutse ko Umunya-Nigeria Burna Boy,Beninese, Angelique Kidjo bari mu cyiciro cyabahatanira Arubumu nziza.

Naho abandi barimo Rocky Dawuni, Eddy Kenzo, Wouter Kellerman, Zakes Bantwini, Nombeco Zikode ndetse na Burna Boy bari guhatanira igihembo cya Best Global Performance.

Kurundi ruhande kandi nina ko umunya-Nigeria Terms nawe yatoranyijwe mu cyiciro cya Best Melodic Rap Performance.

Nina ko kandi Angelique Kidjo nawe yatoranyijwe mu cyiciro cy'indirimbo nziza yanditswe mu cyiciro cya Visual Media.