Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido nyuma yo gupfusha umwana yari yarabyaranye na Chioma yagarutse ku mbuga nkoranyambaga ahita aba umuntu wa mbere ugize umubare munini w’abakunze ifoto ye muri Africa.
Ni ifoto ya Davido yashyize kuri uru rubuga ubwo yari agiye kuririmba mu gikombe cy’Isi nyuma y’igihe apfushije umwana w’umuhungu.

Muri iyi foto ari kumwe n’umukunzi we Chioma.
Kugeza ubu, iyi foto ari kumwe n’umukunzi we Chioma, ubwo yiteguraga gutaramira abari bitabiriye igikombe cy’Isi imaze gukundwa n’abasaga miliyoni n’ibihumbi 800.
Ibi bintu byari bitarakorwa n’undi muntu w'u munya Africa, ukorera akazi ke kuri uyu mugabane.
Davido ku Cyumweru nibwo yataramiye abari bitabiriye igikombe cy’Isi muri Qatar nyuma y’igihe kigera ku mezi abiri atagaragara mu bikorwa bya muzika ahanini bitewe n’urupfu rw’umwana we Ifeanyi yari yarabyaranye na Chioma baherutse gushyingiranwa.

Davido yongeye kugaragara ku rubyiniro rw'igitaramo nyuma yo gupfusha umwana.

Umwana wa Davido, Ifeanyi w’imyaka itatu yapfuye aguye muri piscine.
View this post on Instagram
Nyuma yo gupfusha umwana kuwa 01 Ugushyingo, Davido na Chioma bahise bashyingiranwa kuwa 06 Ugushyingo 2022.
