Umuhanzi wo muri Nigeria Davido w’imyaka 30 nyuma yo gupfusha umwana w’umuhungu Ifeanyi w’imyaka itatu, biravugwa ko agiye kongera kugaragara mu bitaramo ndetse ko ari umwe mu bazaririmba mu birori byo gusoza igikombe cy’Isi kirimo kubera muri Qatar.
Nk’uko tubikesha ibinyamakuru byandika amakuru y’imyidagaduro muri Nigeria, bikomeje guhuriza ku kuba Davido azataramira abitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi cyane ko indirimbo “Hayya Hayya (Happy Together)' irimo gukoreshwa, uyu muhanzi ayirimo.
View this post on Instagram
Davido kuva yapfusha umwana yari yarabyaranye na Chioma, ibikorwa bya muzika byose yari yarabihagaritse birimo n’ibyo yendaga gukora bizenguruka Isi yise “A.W.A.Y fest”
Umwana wa Davido, Ifeanyi w’imyaka itatu yapfuye aguye muri pisine.
Nyuma yo gupfusha umwana kuwa 01 Ugushyingo, Davido na Chioma bahise bashyingiranwa kuwa 06 Ugushyingo 2022.
Davido yongeye kugaragara mu ruhame ubwo yari mu gace ka Osogbo, muri Leta ya Osun, ubwo yari yaherekeje nyirarume wari watorewe kuba goverineri w'iyi Leta, Ademola Adeleke.
Davido asanzwe ari mu ndirimbo “Hayya Hayya (Happy Together) irimo gukoreshwa mu gikomeje cy’Isi biteganyijwe ko azataramirayo ku wa 18 Ukuboza 2022.