Amafoto: Ish Kevin umaze iminsi yaravunitse ari koroherwa

Amafoto: Ish Kevin umaze iminsi yaravunitse ari koroherwa

 Dec 1, 2022 - 05:00

Umuhanzi Ishimwe Semana Kevin uzwi nka Ish Kevin, byamenyekanye ko yari amaze igihe yaravunitse urutugu.

Umuhanzi Ish Kevin uri mu bahagaze neza muri muzika nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop, yari amaze iminsi itari mike atagaragara mu ruhame ariko impamvu itazwi, bigahurirana n’amakuru avuga ko uyu musore yenda kwerekeza i mahanga akajya gutura yo no gukorerayo umuziki bityo ko yaba yari ahuze.

Byaje kugaragara mu mafoto ko uyu musore yari amaze iminsi afite ikibazo cyo kuvunika urutugu ndetse kuri ubu arimo koroherwa.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Amakuru avuga ko uyu musore yavunikiye muri Gym ari ubwo yari mu myitozo, bigatuma atabona umwanya wo kuzengura mu itangazamakuru kugirango yamamaze indirimbo ye nshya yise “Long way”.

Icyakora uyu muhanzi kuri ubu yamaze koroherwa nyuma yo kuvunika urutugu.

Reba indirimbo nshya ya Ish Kevin "Long Way".