Nyuma yo gukemura ibijyanye na gatanya Shakira na Piqué rurageretse

Nyuma yo gukemura ibijyanye na gatanya Shakira na Piqué rurageretse

 May 18, 2023 - 01:00

Nyuma yo gutandukana no kugenda baterana amagambo, ubu ruragerestse hagati ya Shakira na Piqué kubera abana.

Uburyo Shakira na Gerard Pique bakomeje gushyira ingufu mu gukemura ibibazo by’imibanire yabo no gushyira imbere imibereho myiza y’abana babo, biri kugarukwaho hirya no hino ku isi.

Shakira igeze kurega Piqué kubera ko yajyanye abana mu kiganiro n'itangazamakuru

Nubwo batandukanye, bakomeje kugerageza kurera abana babo bombi, Milan na Sasha, kuko bazi ko ibikorwa byabo n’amahitamo yabo bishobora kubabagiraho ingaruka zikomeye.

Mbere, Shakira yagaragaje akababaro ke ubwo umwe mu bahungu be yagaraga mu kiganiro n’itangazamakuru ari kumwe na se, bituma atanga ikirego kijyanye no gusakaza amashusho y'umwana wabo ku mbuga nkoranyambaga mu buryo butemewe.

Kuri iyi nshuro, hari hatahiwe Pique wagaragaje ko atishimiye kuba abana babo bagaragaye mu mashusho baririmba kandi bacuranga piyano bari kumwe na Shakira.

Nkuko umunyamakuru Lorena Vazquez abitangaza ngo uwahoze ari umukinnyi w'umupira w'amaguru ntabwo yishimiye aya mashusho, kuko ngo yamenye ibyayo  ari uko  amaze gushyirwa hanze.

Shakira yatanze ibisobanuro, avuga ko abana be bamaranye igihe na we muri sitidiyo, maze bumvise indirimbo iberekeyeho, bagaragaza ko bifuza kuyigiramo uruhare.

Byongeye kandi, umunyamategeko wa Shakira, Pilar Mane, we abona nta gikuba cyacitse.

Yagize ati: "Abana bararinzwe kandi ibintu bimeze ubu biri mu buryo.”

Piqué na we ntiyanejejwe no kubona abana mu mashusho Shakira yashyize hanze

Ati: "Sinzi igikuba cyacitse. Byose biri mu buryo, byose ni byiza, arimo kwitegura gusura abana, byose bimeze neza. Ubu rero barashobora kuruhuka.”

Nta gushidikanya, ibi ntabwo ari ubwa mbere n’ubwa nyuma Shakira na Pique batumvikana ku bijyanye n'uburere no kwita ku bana babo.