“Warakoze Kagame”! Amagambo ya Harmonize

“Warakoze Kagame”! Amagambo ya Harmonize

 Apr 12, 2023 - 04:46

Umuhanzi Harmonize uherutse gutangaza ko ashaka kwibera umwana wa Papa [Paul Kagame], kuri ubu yamurase amashimwe avuga ko adahari, nta mahoro yaba ahari.

Mu butumwa uyu muhanzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ashimira umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Harmonize yagize ati “Warakoze Kagame. Udahari, nta mahoro ahari”.

Ibi ntibyari bihagije kuko yahise ashyira ifoto ya nyakubahwa Paul Kagame ayishyira ahajya ifoto iranga nyiri urubuga [profile].

Yashyizeho iya Paul Kagame nyuma y’igihe ashyizeho idarapo ry’u Rwanda mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu minsi ishize kuri profile ya Instagram ye hariho idarapo ry’u Rwanda.

Uyu muhanzi kandi amaranye iminsi n’abahanzi nyarwanda Bruce Melodie na Element aho barimo gusubiramo indirimbo “Kashe” ya Element.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)