Umukinnyi wa filime  Bruce Willis ararembye

Umukinnyi wa filime Bruce Willis ararembye

 Feb 17, 2023 - 04:38

Umuryango w'Umunyamerika wakinaga filime Bruce Willis watangaje ko afite uburwayi bwa dementia

Hari hashize umwaka umwe, bitangajwe ko Bruce Willis azava mu bikorwa byo gukina amafilime nyuma yo gufatwa n'indwara ya Aphasia.

Aphasia ni indwara igira ingaruka kuburyo ihindura imivugire yawe. Ibi bikaba byaratumye umuryango we utangaza ko atakomeza gukina filime.

Nyuma yo kurwara Aphasia indwara igira ingaruka kubushobozi bw'umuntu bwo kuvugana n'abandi, byamukurijemo indi ndwara ya Dimentia igira ingaruka mu bice by'ubwonko bishinzwe kwibuka no gutekereza. 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2023, bavuze ko Willis arwaye cyane, kandi iyi ndwara ari mbi cyane ishobora gufata buri wese.

Muri Werurwe 2022, umuryango wa Willis wavuze ko iyi ndwara yagize ingaruka ku bushobozi bwe bwo kumenya ibintu runaka.

Mu itangazo ryo ku wa kane, bavuze ko ibibazo by'itumanaho ari kimwe mu bimenyetso bya Aphasia.

Kuri ubu iyi ndwara nta muti n'urukingo ifite gusa umuryango we watangaje ko umuntu wabo agenda amera neza uko iminsi iza.

Bruce Willis akaba yaramaze imyaka 40 nk'umukinnyi wa filime wabigize umwuga.

Akaba yaramenyekanye muri filime nka, Die Hard hamwe na The Sixth Sense.

Bruce Willis ku myaka 67,yavutse ku wa 19 Werurwe 1955.

Akaba yaravukiye mu Budage bw'Uburengerazuba ,mu mwaka 1957 bakaba baraje kwimukira New Jersey muri Amerika.