Uyu muhanzi umaze kwerekana ko yaryohewe na Kigali, tariki 23 Mutarama 2023 yerekeje mu Biryogo ahazwi nko mu marangi maze yirira capati ndetse n’iprahu yaho mu buryo busanzwe.
Nkuko ibintu byose ari ubucuruzi Kandi ntawemera guhomba, Harmonize yaje mu kumenyekanisha umuziki we mu Rwanda ndetse no kwiyegereza abanyarwanda cyane nyuma y'uko Diamond adutengushye.
Uyu muhanzi ari mu Rwanda biravugwa ko ari mu mishinga myinshi na Bruce Melodie ndetse n'abandi bahanzi batandukanye aho barimo gukorera indirimbo muri 1;55AM, Element akaba ariwe urimo kubafasha gutunganya indirimbo.
Ikindi kiraje ishinga Harmonize, ni uko azakorana indirimbo na Ariel Ways, Keny Sol ndetse na Bruce Melodie aho hagaragaye amashusho bari mu nzu itunganyirizwamo umuziki ndetse bikaba byagaragaye barimo bafata amajwi y'indirimbo (recording).
Andi makuru yemeza ko bashobora kuzasubiramo indirimbo ya Element yitwa "Kashe" Harmonize nawe akayiririmbamo bakongera bakayisubiza ku isoko irimo abahanzi benshi dore ko iyo ndirimbo yakunzwe cyane Kandi ari umuhanzi umwe wayiririmbye.
Harmonize arifiza gukorera igitaramo muri BK Arena ni nyuma y'uko uwo bahora bahanganye Diamond yanze kuza gukorera igitaramo cye mu Rwanda kubera ubwumvikane buke bwabaye hagati ye n'abari bateguye igitaramo.




Amwe mu mafoto agaragaza ibihe byiza Harmonize ari kunyuramo mu Rwanda.
