Arrow Bwoy na Nadia Mukami baba barasubiranye?

Arrow Bwoy na Nadia Mukami baba barasubiranye?

 Feb 5, 2023 - 06:40

Nyuma y'amagambo ya Arrow Bwoy yatangaje, byatumye abafana baba bahanzi bavuga ko bagarutse mu rukundo ntakabuza

Mu ntangiriro z'Ukuboza 2022, nibwo Umuhanzikazi w'Umunyakenya Nadia Mukami abinyujije k'urukuta rwe rwa Instagram yemeje ko yatandukanye n' umuhanzi Arrow Bwoy. 

Nubwo Nadia yabitangaje, ariko abafana bashinje aba bahanzi guhimba inkuru yo gutandukana kwabo kugira ngo bamenyekanishe ubucuruzi bushya bwa Nadia n'indirimbo ye nshya yari agiye gusohora.

Kuri tariki ya 21 Ukuboza 2022, The African Pop Star yatangaje ko Nadia yatangije ubucuruzi bushya aribwo Nadia's Nail Bar hamwe na Beauty Parlor. 

Nyuma y' iminsi mike yahise anasohora indirimbo nshya.Ibyo byabaye mu gihe hari hashize amezi umunani adashora indirimbo.Ibi bikorwa byose bikaba byarabaye nyuma y'uko hatangajwe ko batandukanye. 

Ubwo Arrow Bwoy yari akimara gutwara ibihembo by'umuhanzi mwiza mu minsi ishize, yatangaje amagambo yatumye abakunzi ba muzika bongera gutekereza ku mubano we na Nadia.

                       Arrow Bwoy na Nadia Mukami

Arrow abinyujije kumbuga nkoranya mbaga yanditse ko ategereje kubyara umwana wa kabiri kandi bishoboka ko ari impanga.Yavuze ko umuhungu we w'imfura, Haseeb Kai Junior, yari akeneye barumuna be.

Nubwo atigeze avuga amazina y'uwahoze ari umukunzi we Nadia, ariko abakunzi be banzuye ko nta kabuze ubwo butumwa ariwe bwari bugenewe. Abakunzi baba bahanzi bati "byashoboka ko baba bakiri kumwe."

Tariki ya 24 Werurwe 2022, nibwo Arrow na Nadia bibarutse imfura yabo y'umuhungu bamwita Haseeb Kai Junior.

Arrow akimara gutangaza ariya magambo ntagushidinya abafana batangiye kuvuga ko ari Nadia uzabyara, ko kandi batigeze banatandukana.

                     Arrow Bwoy na Nadia Mukami