Bad Rama akeneye abaganga bamuvura agahinda kamushegeshe

Bad Rama akeneye abaganga bamuvura agahinda kamushegeshe

 Feb 2, 2023 - 03:41

Nyuma yo kuvuga ko afite indwara y'agahinda gakabije, Bad Rama yavuze ko yaje aje gutanga ubufasha bwo kuvuza umubyeyi we ahubwo agahita yitaba Imana akihagera.

Mupende Ramadhan uzwi cyane mu myidagaduro  nka Bad Rama akaba ari nyiri sosiyete ifasha abahanzi ya ‘The Mane Music’, yatangaje ko kubura umubyeyi we witabye Imana ku wa 12 Ukuboza 2022 biri mu byamushegeshe cyane ndetse akaba akeneye abaganga bo kumwitaho.

Aganira na Igihe dukesha iyi nkuru, Bad Rama yagize ati “Agahinda gakabije mfite, ak’umubyeyi ko karabishwanyaguje numva Isi inyikubiseho birarenze. Mfite agahinda rwose mba numva mu mutwe wanjye nkeneye abaganga.”

Mu mvugo ye yumvikanaga avuga ko nubundi yari asanzwe afite agahinda yatewe no kubura umuhanzi Jay Polly wakoreraga muri Sosiyete ye ya The Main Music ariko nawe akaza kwitaba Imana azize uburwayi.

Bad Rama yababajwe nuko umubyeyi we yitabye Imana atari yamukorera ibyo yifuzaga kuzamukorera naramuka ageze muri USA anababazwa no kuba ataramurwaje bihagije.

Ati “Maze kubona ibyangombwa nahise nza mu Rwanda nje kurwaza papa wanjye, no mu byo nakoraga byose navugaga ko nimara kuba umunyamerika nzatwara data nkamuvuza neza, njye ntabwo naje nzi ko ngiye gushyingura ahubwo numvaga ko ngiye gutanga ubufasha ku buryo yavuzwa.”

N'ubwo ariko atabashije kugira igihe kirekire bari kumwe, babashije kuganira ndetse no mu kwitaba Imana kwe bari kumwe mu modoka amujyanye kwa muganga.

Ati “Mpageze nabonanye na muzehe, icyumweru cyose tuganira, ndetse anapfa yapfiriye mu modoka yanjye mujyanye kwa muganga.”

Bad Rama yatangaje ko afite agahinda gakabije yatewe no kubura umubyeyi we ndetse agapfira mu modoka ye.