Turahirwa Moses yahengereye abantu bahuze yiyita indaya

Turahirwa Moses yahengereye abantu bahuze yiyita indaya

 Jan 11, 2023 - 04:42

Moses Turahirwa washinze Moshions yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko indaya iri i Paris afite agatabi mu ntoki.

Nyuma yo guterwa amabuye, Moses washinze inzu y’imideri yambika abakomeye ku Isi ya Moshions yagaragaje ko ashikamye ndetse ubuzima bumeze neza aho ari Mu gihugu cy’u Bufaransa.

Uyu musore yagaragaje ko ashikamye mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze bugira buti “Indaya i Paris”.

Ubu butumwa yanditse mu rurimi rw’igi-Faransa “'La Prostituée á Paris” bwaherekeje ifoto imugaragaza ari hafi y’umunara uzwi cyane wa Tour Eiffel ndetse arenzaho akamenyetso k’umutima umenetse ndetse n’idarapo ry’iki gihugu.

Uyu musore kandi agaragara afite itabi [isigara] mu ntoki.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Moses amaze iminsi aterwa amabuye n’imbaga nyuma y’uko hasakaye amashusho aryamanye n’abasore bagenzi be.

Icyakora ku wa 05 Mutarama 2023 Moses yasabye imbabazi abanyarwanda n’aba-Taliani baba barabababajwe n’ariya mashusho.

Nyuma y’uko hagaragaye amashusho kandi , hagaragaye amafoto y’ubwambure bwe abantu bongera kugwa mu kantu.

Umwe mu bashoramari mu myidagaduro no mu mikino Kankoozi Nkuriza Charles uzwi nka KNC yahise avuga ko agiye gutwika ishati yari yaraguze muri Moshions.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/moses-turahirwa-yasabye-imbabazi-abanyarwanda-kubera-amashusho-aryamanye-nabasore-bagenzi-be