Zari n'umukunzi we bakoze ishyano kubera ibyo bakoreye ku mva y'umugabo we

Zari n'umukunzi we bakoze ishyano kubera ibyo bakoreye ku mva y'umugabo we

 Jan 9, 2023 - 15:05

Abantu baguye mu kantu nyuma yo kubona amashusho ya Zari Hassan n’umukunzi we Shakib Cham bari ku gituro cy’uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga witabye Imana mu 2017.

Mu biruhuko barimo mu gihugu cy'ubugande, Zari uzwi nka Boss Lady hamwe n'umukunzi we Shakib Cham, batunguye abantu ndetse bababaza abantu benshi nyuma y'uko bagiye ku mva y'uwahoze ari umugabo wa Zari witabye Imana mu mwaka wa 2017 hanyuma bifotorezaho ndetse mu mashusho bashyiramo n'indirimbo ishima Imana.

Uyu mugabo Ivan Semwanga yari umuherwe cyane ndetse  yasize abyaranye na Zari abana batatu n'ubwo kuri ubu Zari amaze kugira abana batanu harimo abandi babiri yabyaranye na Diamond Platinumz wo mu gihugu cya Tanzania bakundanye mbere y'uko Zari ahura na Shakib Cham gusa Diamond Platinumz we akaba amaze kwiruka mu bakobwa benshi nyuma ya Zari.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasiye uyu munyamideri Zari bavuga ko ibyo yakoze ari gushinyagura ko niba yasuye imva y'uwahoze ari umugabo we atagakwiye gusakaza amafoto mu buryo yabikozemo.

Uwiyita Don Don yanditse agira ati “Buri gihe tugomba kwigira kuri buri kimwe. Ibi birakwereka ko ugomba guhora wishimira ubuzima ufite, ubaho wenyine ugapfa wenyine. Numara gupfa umugore wawe ukunda cyane, umugabo, umukunzi cyangwa umukobwa mukundana azahuza n’umukunzi we mushya baze aho ushyinguye nta mbabazi.”

Ifoto ya Zari hamwe na Ivan Semwanga wahoze ari umugabo we akaza kwitaba Imana