Umuhanzi The Weeknd yahinduye izina

Umuhanzi The Weeknd yahinduye izina

 May 15, 2023 - 01:02

Umuhanzi The Weeknd, agiye kujya akoresha izina rishya mu muziki.

Umuhanzi The Weeknd wari uherutse guca amarenga ko igihe cye cyo gukoresha izina ry’akabyiniriro mu muziki gishobora kuba cyegereje umusozo, birasa nkaho yari akomeje.

Uyu muhanzi uri mu bayoboye umuziki w’isi, yahinduye izina rye ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo ajye akoresha izina rye bwite, Abel Tesfaye.

The Weeknd yahinduye amazina ye[Getty Images]

Tesfaye, w’imyaka 33, ubu agaragara gusa nka Abel Tesfaye ku mbuga nkoranyambaga, nubwo amazina ye akomeza kugaragaramo @theweeknd kuri Twitter na Instagram.

Yatangiye gukora umuziki nka The Weeknd mu 2009, asohora ibihangano nka Starboy, The Hills, na Save Your Tears.

Uyu muhanzi wo muri Canada, ari mu bahanzi bacuruje cyane ku isi, tutibagiwe  n’ibihembo yegukanye birimo ibihembo bine bya Grammy, igihembo cya Primetime Emmy.

The Weeknd ubu agiye kujya yitwa Abel Tesfaye, izina asanzwe yariswe n'ababyeyi be[Getty Images]

Uyu muhanzi wenda no gushora firime yitwa  The Idol mu kwezi gutaha, firime izagaragaramo na Lily-Rose Depp, muri Mata 2022, ni bwo ku mugaragaro yatangiye kunuganuga ibintu byo guhindura izina rye, nyuma y'icyemezo cya Kanye West cyo guhindura izina rye byemewe n’amategeko akitwa Ye.