Kizz Daniel  afite inzozi zo kuzuza O2 akaba ateye ikirenge mu cya Wizkid, Davido na Burna Boy

Kizz Daniel afite inzozi zo kuzuza O2 akaba ateye ikirenge mu cya Wizkid, Davido na Burna Boy

 Oct 19, 2022 - 14:42

Umuhanzi Kizz Daniel uri mu bahagaze neza muri Africa, yatangaje ko agiye gutaramira abatuye Ubwongereza by’umwihariko agataramira muri O2 Arena inzu y’imyidagaduro itajya yisukirwa na buri umwe.

Oluwatobiloba Daniel Anidugbe wamamaye nka Kizz Daniel yatangaje ko agiye gukorera igitaramo muri O2 Arena, inzu y’imyidagaduro ikunze kugorana kugirango yuzure kandi ntawujya apfa kuyikoreramo igitaramo mu gihe abantu batageze ku bihumbi 20 biyuzuza.

Iyi nzu y’imyidagaduro iherereye mu gihugu cy’u Bwongereza, Kizz Daniel yamaramarije kuzuza, si igikorwa cyoroshye kuko bikorwa na bake ku Isi ariko ku muhanzi uturuka muri Africa byo bikaba akarusho.

Kizz Daniel araba abaye umuhanzi wa kane uturuka muri Africa uyujuje nyuma ya Wizkid wabikoze inshuro 3,na Davido na Burna Boy bamaze kubikora inshuro imwe.

Umuhanzi yabitangaje akoresheje urubuga rwa Twitter aho yagize ati “Turimo turategura O2 Arena umwaka utaha i London, amatike aratangira kujya ku isoko vuba aha”.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Uyu muhanzi usanzwe yarakoreye ibitaramo mu Bwongereza ariko atari muri O2 Arena, yavuze ko ashimira uko uyu mwaka bamwakiriye ndetse ko yiteguye ibihumbi 20 bazataramana umwaka utaha wa 2023.

Kizz Daniel agezweho cyane muri Afurika cyane ko ari umwe mu bahanzi bafite indirimbo ziyoboye izindi muri Africa abikesha “Buga” yakoranye na Tekno.

Kizz Daniel kandi ni umwe mu bahanzi bateganyijwe kuzaririmba mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar muri uyu mwaka wa 2022.