Ku wa 17/08/2022, nibwo hamenyekanye amakuru y'uko umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana mu gihugu cy'ubuhinde aho yazize indwa ya Cancer.
Abantu benshi bababajwe n'urupfu rw'uyu musore kubera ko yari umwe mu bari bafite impano itangaje mu muziki ndetse mu myaka micye yari amaze mu muziki, yari amaze kwigarurira imitima ya benshi.
Yvan Buravan yavubuye impano ye yo kuririmba mu mwaka 2009 ubwo yitabiraga amarushanwa ya Rwandate icyo gihe yegukana umwanya wa kabiri mu bantu magana arindwi bahatanaga, atsindira amafaranga y’amanyarwanda angana na miriyoni n'igice.
Mu mwaka wa 2012, Buravan yitabiriye amarushanwa ya Talentum, icyo gihe agaragara mu ba mbere bahembwe ko ari abahanga mu kuririmba kandi bafite impano itangaje.
Kwitabira aya marushanwa, ni kimwe mu bintu byamuhinduye imitekerereze umuziki atangira kuwubona muyindi nguni kandi ngari ku buryo aribwo yafataga umwanzuro wo kuwinjiramo wese.
Ku myaka 20, nibwo Yvan Buravan yinjiye mu muziki bidasubirwaho icyo gihe indirimbo ze zitangira gucurangwa hirya no hino mu gihugu.
Kubera ko n'umuryango we wakundaga umuziki, inshuti n'abavandimwe bose batangiye kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo akomeze umuziki we .
Buravan azwi cyane mu njyana y'afro beat R&B na Soul, akaba yarakundaga cyane abahanzi barimo Michael Jackson, Ed sheeran na Bruno Mars nabandi benshi.
Yatsindiye ibihembo bitandukanye harimo n’igihembo mpuzamahanga cya Prix Decouvertes gitangwa na RFI ku ya 8 ugushyingo 2018 kumyaka ye 23 y’amavuko.
Ku itariki ya 17 gashyantare 2020 yitabiriye Aman Festival yabereye mu gihugu cya DRC mu mujyi wa Goma .
Burabyo Yvan yavutse ku wa 27 mata 1995 avukira i Nyakabanda, Kicukiro. avuka ari umuhererezi mu bana batandatu.
Se yitwa Burabyo Michael na nyina akitwa Uwikunda Elizabeth.
Ubwo Yvan Buravan yasezerwagaho, hari ingeri z'abantu batandukanye harimo n'abaje bahagarariye igihugu.
Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi wari uhagarariye Guverinoma muri uyu muhango, yunamiye Buravan, avuga ko “tubuze umuhanzi w’indashyikirwa mu gihugu cyacu.”
Yavuze ko yibuka Buravan by’umwihariko mu gihe cya Covid-19 ubwo ibikorwa by’imyidagaduro byahagarikwaga.
Ati “Ndibuka mu nama imwe twakoze dukoresheje ikoranabuhanga, Yvan ni we watanze igitekerezo ati ’ntabwo twacika intege kuko ibihangano turabifite, inganzo turayifite reka dukoreshe ikoranabuhanga tugere ku Banyarwanda benshi.”
