Tariki ya 10 Kanama 2022, nibwo Miss Sandra Teta yageze i Kigali avuye muri Uganda ari kumwe n'ababyeyi be nyuma y'igihe kinini umugabo we Weasel amukubita bikabije.
Muri Nyakanga 2022, nibwo hasakaye amakuru y'uko Teta yaba akubitwa n'umugabo we bikomeye cyane nyuma y'amafoto yari yasohotse bigaragara ko yakubiswe.
Teta yaba yarakubiswe na Weasel
Nyamara Teta we nyuma yayo mafoto,abicishije kuri Instagram yavuze ko yahuje n'amabandi akamukuta ndetse akanamwambura. Yahakanye ko atari umugabo wamukubise.
https://thechoicelive.com/ukuri-utamenye-uko-teta-sandra-na-weasel-bahuye
Nyamara nubwo yavugaga ibi byose, amakuru y’uko Weasel yari yongeye kumukubita yasakajwe n’ikinyamakuru ‘Exclusive Bizz’ cyo muri Uganda cyasohoye ifoto y’uyu mukobwa ugaragara nk’uwakubiswe bikomeye.

Sandra Teta ubwo yari yahohotewe
Icyo gihe kandi cyasohoye andi mafoto y’uyu muhanzi ari kumwe n’abana yabyaranye na Teta ku muryango w’akabari kitwa ’Nomads’ gaherereye i Kampala.
Weasel yasize abana be kuri ako kabari ashinja nyirakabari ko yamutwariye umugore, akaba ariyo mpamvu yari agiye kumuha n'abana.

Ubwo Weasel yajyanaga abana be na Teta ku kabari
Miss Sandra Teta azasubira kureba Weasel
Nyuma y'izi nkuru zose, nirindi hohoterwa Teta yakorewe, nubwo we abihakana, ubwo yari mu kiganiro na thechoice yavuze ko azasubira kureba Weasel.
https://thechoicelive.com/byinshi-utamenye-ku-kazi-ka-teta-na-xinda
Ubwo yari abajijwe kuri iki kibazo yagize ati " Uko biri kose nzajya kureba Weasel kuko twarabyaranye abana babiri."

Nubwo yavuze ko azasubirayo,ariko ntiyavuze igihe azasubirira i Kampala kureba Weasel.
Weasel na Sandra bakaba barabyaranye abana babiri. Imfura yabo y'umukobwa Ria Muyanja ikaba yaravutse muri Gicurasi
