Diamond Platnumz yanenze abamutumiye yizeza Kuzaza guceza nibikemuka

Diamond Platnumz yanenze abamutumiye yizeza Kuzaza guceza nibikemuka

 Dec 23, 2022 - 11:10

Abari bategereje Diamond Platnumz, amaso yaheze mu kirere burundu nyamara we amaso ayahanze igitaramo cye na Zuchu.

Ku munsi w’ejo kuwa Kane 22 Ukuboza 2022 nibwo byari byitezwe ko umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz asesekara i Kigali ariko bitunguranye birangira atahageze ku mpamvu zitamenyekanye.

Dore ko abenshi batangiye gutebya bavuga ko yabuze uruhushya rwo guparika indenge ye bwite yari kuzamo.

Gusubika kuza, byatumye umusangiro n’abafana be wari uteganyijwe muri iri joro ryakeye, uburizwamo gusa benshi bakomeje gutegereza ko ahagera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022 umunsi nyirizina w’igitaramo.

Nyuma y’uko igitondi cyose uyu muhanzi yakomeje gutegerezwa ariko akabura, haje gusakara amakuru avuga ko ubuyobozi bwa East Gold yari yateguye iki gitaramo ko buri mu nama iri busige umwanzuro wa nyuma.

Uko byakomezaga kwibazwa niba uyu muhanzi akije cyangwa yabiretse, The Choice Live twagerageje kuvugana n’abantu bo muri Tanzania by’umwihariko mu myidagaduro, ariko batubwira ko ikipe ya Wasafi ihugiye mu gutegura igitaramo cya Diamond Platnumz na Zuchu cyo kuwa 31 Ukuboza 2022.

Icyakora uko amasaha yakuraga, niko ikizere cyatangiraga kuyoyoka kugeza aho abantu batangiye kwiheba.

Mu butumwa bwatangiwe ku rubuga rwa Instagram binyuze kuri The Choice Live, mu bitekerezo bisaga 70, 60% byavugaga ko ikizere cy’uko Diamond Platnumz aza ikigali ari ntacyo.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

The Choice Live kandi twaje kumenya amakuru ahamya ko ukuriye East Gold we yerekeje i Dodoma kugirango agirane ibiganiro byihariye n’ikipe ya Diamond Platnumz.

Ibimenyetso byo kutaza byakomeje kuba byinshi.

Kuri ubu ugeze kuri Bk Arena aho igitaramo cyari kubera, nabo ubwabo bamaze kubivamo yewe n’imyiteguro yari irimbanyije yasubitswe.

Aho amatike yacururizwaga yamaze gukurwaho.

Kugeza ubu amakuru avuga ko uyu muhanzi yanze kwitabira iki gitaramo kuko atahawe amafaranga yose bari bumvikanye, ni mu gihe abamutumiye bo bavugaga ko bumvikanye ko andi bazayamuha nyuma.

Icyakora nta muntu uzwi wo kuvuga ijambo rya nyuma kuri iki gitaramo mu gihe haba ikipe ya East Gold yaryumyeho ndetse n’iya Diamond Platnumz.