Twakoze ibitaramo abantu bagwa igihumure-P-Square

Twakoze ibitaramo abantu bagwa igihumure-P-Square

 Apr 26, 2023 - 07:24

P-Square yongeye kwibutsa abantu ko aribo bahanzi bazamuye ibendera rya Nigeria mu Isi kandi ko aribo banyabigwi mu Isi y'umuziki.

Itsinda rya P-Square rigizwe na Paul na Peter Okoye bongeye kwibutsa abatuye Isi ko bacanye urumuri muri muzika muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.

Iri tsinda ry'abavandimwe babiri, ubwo Paul yari mu itangazamakuru yibukije abantu ko aribo batangiye gukora ibitaramo bizeguruka Isi, bagakorera muri sitade kandi ko ari nabo baririmbira ama miliyoni y'amadorari.

Paul yagize ati " Ntimukibagirwe ko twayoboye umuziki igihe kirekire. Twamaze imyaka irenga 13 turi hejuru cyane."

Ati " Mu by'ukuri, nitwe twatangiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi. Dukorera ibitaramo muri sitade, kandi dukora buri kimwe. Iyo twakoraga ibitaramo, abantu bagwa igihumure, abandi bagasuka amarira. Ibi byose kandi twabikuyemo akayabo k'amadorari.

Ikindi kandi Peter, akaba yavuze ko nubwo babaye ibirangirire muri muzika kandi bakaba bafite n'amafaranga menshi, ariko bicisha bugufi.

Peter yagize ati " Ntitwigeze tuba abahanzi basuzugura buri wese. Niba mubyibuka, hari videwo yagiye ahagaragara aho yari igitaramo cya P-Square kandi Wizkid yaradukinguriraga, icyo gihe abanyamakuru batubajije iby'uwo musore tubabwira ko azagera kure."

Muri rusange, P-Square ikaba yongeye kwibutsa abantu ko ariyo yagize indirimbo zatwitse imihanda y'Isi yose zirimo nka: Bring it on, Alingo, do me n'izindi zinyuranye .