Nta kanunu ko DeMarco azaguruka i Kigali?

Nta kanunu ko DeMarco azaguruka i Kigali?

 Jan 30, 2023 - 10:57

Iminsi ibiri irashize umuhanzi wo muri Jamaica ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za America DeMarco ahuye n’uruva gusenya mu gitaramo yakoreye i Kigali ku bantu batarenze ijana nyamara iyo akoranya abari bari ku kibuga k’indege bari kurenga abo yabonye. Ubuse hari icyakorwa ngo azagaruke i Kigali?

Ku wa 28 Mutarama 2023 hari ku munsi wo ku wa Gatandatu muri Kigali [BK Arena] habereye igitaramo cyasize inkuru i musozi dore ko kuva iyi nyubako y’imikino n’imyidagaduro yubakwa igatahwa yari itaragira igitaramo kitabirwa gake bigeze uko kwa DeMarco byagenze cyane ko n’iyo habereyeyo imikino ya Basketball igira ubwitabire bunini kuruta ubwari burimo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Uwavuga ko abantu batari bamenye ibyabaye ntiyaba abeshye kuko niyo habaho kwinjiza abantu b’ubuntu ntibari kuboneka kuko wararanganyaga amaso hanze ukabura uwo winjiza.

Mu mboni za benshi hakozwe amakosa mu kwamamaza iki gitaramo kuko hatabayeho ikiganiro n’itangazamakuru kandi uyu muhanzi atari asanzwe azwi mu Rwanda [Abenshi nibwo babaga bumvishe izina DeMarco]

Usibye kandi kuba umuhanzi yari azwi na bake, bahuriza ku kuba atari yizewe ko ari buze kuko n'ubundi igitaramo cye cyari cyasubitswe ku munota wanyuma mu byumweru bibiri byari bishize.

Iki gitaramo kandi cyakomwe mu nkokora no kuba abahanzi nka Ish Kevin na Chriss Eazy bari bivanyemo ku munota wa nyuma bashinza abateguye iki gitaramo kutaba abanyamwuga.

Kugeza ubu haribazwa niba uyu mugabo wagaragaje gusabana cyane niba azagaruka mu Rwanda agakosora amakosa yabayeho cyangwa yazinutswe abanya Kigali batamweretse urukundo.

DeMarco abantu ntibamenye ko ari butaramire abanya Kigali.

Hari abaganiriye na The Choice Live bavuze bati “DeMarco yavuye mu Rwanda azi umugani umwe ugira uti “Nacurangiye abahetsi].

Icyakora bavuga ko agarutse byaba bifite amahirwe menshi yo kugenda neza kuko abantu bamaze kumenye izina rye kandi bagasanga indirimbo ze bari basanzwe bazizi nubwo batari bazi ko ariwe nyirazo.

DeMarco yaririmbiye mbarwa [inyarwanda photo]

Haririmbye abahanzi mbarwa.

Mu gihe hari hateganyijwe kuririmba abahanzi icyenda, byatunguranye cyane kuko abahanzi bane nibo bonyine bagiye ku rubyiniro.

Muri abo bahanzi bane bagiye ku rubyiniro barimo Bushali wabanje, Ariel Wayz, Kivumbi King ndetse na DeMarco nyirizina.

Abandi bahanzi barimo Deejay Pius , Sintex, Spax, Bishanya, Dee Rug na Devy Ranks batahiye aho.

Abahanzi nyarwanda kuri iyi nshuro barwaniraga kubanza ku rubyiniro.

Mu bitaramo, bisanzwe bizwi ko abahanzi barwanira kuza ku rubyiniro nyuma kuko byerekana uhagaze neza, kuri iyi nshuro siko byagenze kuko harwaniwe kubanza ku rubyiniro birangira hatoranyijwe mbarwa babanzaho, byatumye abandi banga kujyaho.

Uku kunaga igiceri kugirango hamenyekane uhagaze neza ari nawe uri bujye ku rubyiniro mbere, amahirwe yasekeye Bushali, Ariel Wayz na Kivumbi King nabo baririmbaga basa n’ababyikuraho kugirango bigendere.

DeMarco yabonye ibya BK Arena bimuyobeye, akagusanga mu byicaro akakuririmbira.

Muri iki gitaramo, ubwitabire bwo busa nkaho bwari ntabwo, umunya Jamaica DeMarco yageze ku rubyiniro, abona abantu ntabo, afata umwanzuro wo kujya araranganya amaso mu ntebe yabonamo uwicaye akahamusanga, akamuririmbira, akongera atyo atyo kugeza igitaramo agishyizeho akadomo.

Bamwe mu bakitabiriye mwaganiraga, bakubwiraga bati “Byari kurutwa no kuzana abafana b’ubuntu aho gusebya umuhanzi nk’uyu ufite izina rinini”.

Abahanzi bakozemo ntawahamya ko bishyuwe kuko n’iyo byagenze neza kwishyurwa biba ari ingume none kuri iyi nshuro bwo ni ibindi bindi.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/demarco-live-in-kigaliharirimbye-intorankwa-ku-bwitabire-bwabantu-100