Byinshi utamenye ku kazi ka Sandra Teta na Xinda

Byinshi utamenye ku kazi ka Sandra Teta na Xinda

 Feb 20, 2023 - 05:10

Sandra Teta na Xinda batangaje imbogamizi bahura nazo mu gihe baba bari gukora ibitaramo ndetse bagira nicyo bavuga kubabanenga ku mbuga nkoranyambaga.

Sandra Teta na Xinda bamenyerewe mu Rwanda mu gutegura ibitaramo binyuranye, aho bakira abastar batandukanye.

Batangarije thechoice imbogamizi abantu bakora akazi nk'akabo bahura nazo buri munsi.

Ubwo Umunyamakuru wa thechoice Phil Peter yababazaga kugira icyo bavuga ku kazi kabo, bavuze ko babikunda kandi babyishimira cyane kubera ko bituma bahura n'abakunzi babo.

https://thechoicelive.com/ukuri-utamenye-uko-teta-sandra-na-weasel-bahuye

Aba bombi bavuze ko akenshi bakunda gukora ibitaramo bya ni joro. Bagize bati hari terime dukunda gukoresha y'uko 'busi iparitse'. 

Mu gusobanura iyi mvugo bavuze ko hari ukuntu nka saa 23h30 zigera ubona nta bantu bahari ariko ukabona imodoka ziri kuza zisukiranya. Ati "biba ari byiza rwose."

Teta na Xinda imbogamizi bahura nazo mu kazi

Bavuga ku mbogamizi bahura nazo buri munsi, bavuze ko, kubera bakora amasaha y'ijoro habaho igihe umuntu aba yafashe icupa rihagije ugasanga aje kubasagarira ababwira nk'amagambo atari meza, bati gusa urabihorera ukikorera akazi.

Bakaba baravuze ko kandi babangamirwa nuko hari ukuntu umukiriya asaba indirimbo noneho Dj akanga kuyishyiramo ugasanga biteje umwuka mubi hagati yabo uko ari batatu. 

Ati "umukiriya arakurakarira, rimwe nawe ushobora kutumvikana na Dj, bati gusa akenshi wowe na Dj muba mwabanje kuvugana kuburyo ntakibazo kibaho."

https://thechoicelive.com/sandra-teta-aritegura-kujya-kureba-umugabo-we-weasel

Teta ubwo yavugaga ku mbogamizi ahura nazo yagize ati" habaho igihe ntaha naniwe cyane, nkumva nshaka kuruhuka ariko nkibuka ko ngomba no kwita ku bana, kandi mama sinamubwira ko naniwe ngo abyumve neza."

Ni iki bavuze ku babatuka ku mbuga nkoranyambaga

Ubwo basubizaga kuri iki kibazo bavuze ko akenshi umuntu utukana ku mbuga nkoranyambaga, aba ari n'umuntu uraho gusa ari uwo kunenga gusa.

Ati" Ntitwanga abatunenga gusa twanga abakoresha imvugo mbi cyane, dukunda abatugira inama kandi tugerageza kuzubahiriza."

         Inama aba bombi batanze

Sandra Teta na Xinda bavuze ko niba uziko agacupa kagufata ugatangira kugira imico itari myiza, ibyiza wazajya ufata ako ubashije.

Bakomeje bavuga ko uburyo bwiza bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga atari ugutuka umuntu, ukoresha imvugo z'urukozasoni wenda wanakoresheje account yundi muntu, ahubwo ibyiza wamuhamagara cyangwa ukabimubwira mu kinyabupfura.

Bakaba baranavuze ko mbere yo gutangira akazi babanza gusenga " ati si ngombwa mu rusengero aho waba uri hose wasenga naho byaba ari mu kabari Imana irakumva."