Mbere yo gusubira i Burayi, Yanick Mukunzi yasuye imva ya Yvan Buravan

Mbere yo gusubira i Burayi, Yanick Mukunzi yasuye imva ya Yvan Buravan

 Jan 20, 2023 - 11:14

Yanick Mukunzi wari waraje gukora ubukwe mu Rwanda, mbere y'uko asubira i Burayi yabanje gusura Imva ya Yvan Buravan.

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati kuri ubu ubarizwa mu gihugu cya Suedé ndetse akaba akinira n'Amavubi, Yanick Mukunzi yunamiye inshuti ye Yvan Buravan watabarutse ariko akabura uko agera mu Rwanda ngo amuherekeze mu cyubahiro.

Mu rwego rwo kumusezeraho bwa nyuma, Yanick Mukunzi aherekejwe n'inshutize bagiye gusura imva ya Buravan hanyuma aramwunamira anamusezeraho bwa nyuma dore ko ubwo Yvan Buravan yitabaga Imana, Yanick Mukunzi we yari ku mugabane w'uburayi.

Yvan Buravan yitabye Imana ku wa  17 Kanama 2022 agwa mu gihugu cy'ubuhinde aho yari arwariye ariko ubuzima bwe ntibwagenda neza ahita yitaba Imana ku myaka 27 gusa.

Mukunzi Yanick nyuma y'igihe amaze mu Rwanda yafashe rutemikirere mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 asubira  muri Suedé aho akina magingo aya.

Mukunzi Yanick yahoze ari inshuti magara na nyakwigendera Yvan Buravan 

Yanick Mukunzi mbere yo gusubira i Burayi yabanje kunamira no gusezera kuri Yvan Buravan Bwa nyuma.