Umwe mu bagize itsinda rikomeye muri South Korea yitabye Imana

Umwe mu bagize itsinda rikomeye muri South Korea yitabye Imana

 Apr 19, 2023 - 21:28

Umwe mu bari bagize itsinda rikomeye muri South Korea, yitabye Imana ku myaka 25.

Isi y’umuziki by’umwihariko, muri Koreya y’Epfo, iri mu cyunamo kuva ejo ku wa Gatatu, 19 Mata, kubera urupfu rw’umunyamuryango w’itsinda rya Astro, MOONBIN, witabye Imana afite imyaka 25 gusa.

MOONBIN yitabye Imana ku myaka 25[Getty Images]

Fantagio, inzu(lebel) ihagarariye iri tsinda ryo muri Korea y’Epfo, yemeje aya makuru binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri Twitter.

Iri tangazo rigira riti: “Ku ya 19 Mata, umunyamuryango wa ASTRO, MOONBIN yatuvuyemo bitunguranye ahinduka inyenyeri mu kirere.”

Rikomeza rigira riti: “Nubwo bidashobora kugereranywa n’akababaro k’umiryango  wabuze umwana ukunda ndetse n’umuvandimwe wabo, abanyamuryango ba ASTRO tumaranye igihe kirekire, ndetse n’abahanzi bagenzi bacu ndetse n’abayobozi ba Fantagio, turi mu cyunamo.”

Ni iki kizwi ku rupfu rwe?

Kugeza ubu, icyateye urupfu rwa MOONBIN ntikiramenyekana, ndetse aya magambo arasaba abafana ubushishozi ndetse no kutagira uwo bacira urubanza.

Byongeye kandi, byavuzwe ko umuryango w’uyu muhanzi uzakora imihango yo gushyingura ku giti cyawo.

Abapolisi ba Seoul, cyane cyane bo mu karere ka Gangnam, batangaje ko umurambo w’uyu muhanzi wasanzwe mu rugo rwe.

Icyateye urupfu rwa MOONBIN ntikiramenyekana [Getty Images]

Icyakora, nta makuru arambuye kugeza ubu yerekeye uwababuriye polisi urupfu rutunguranye rw’iki cyamamare cyo muri Koreya y’Epfo.

Bagenzi be bavuze iki?

Ubwo iyi nkuru yandikwaga, yaba Sanha, MJ, JinJin, Rocky cyangwa Cha Eun Woo, nta n’umwe wari wakagira icyo atangaza ku rupfu rw’inshuti yabo bakundaga ndetse akaba na mugenzi wabo muri Astro.