Nyuma yo kuva muri MI Empire, umuhanzi Niyo Bosco yahise yerekeza muri Sunday Entertainment naho ntiyahamaze kabiri.
Nubwo nta kanunu k'aho agomba kwerekeza, Sunday Entertainment yashyize ihita isimbuza Niyo Bosco undi muhanzi ufite ubumuga bwo kutabona witwa King Ali.
Justin uhagarariye Sunday Entertainment yatangaje ko uwo basinyishije nta gihe amasezerano azamara kuko bazakorana igihe bashakiye.
Ati "Igihe Imana izadushoboza nicyo tuzakorana. Igihe cyose njye nawe tuzaba turi kubyemeranywaho nicyo tuzakorana."
King Ali niwe muhanzi mushya uje muri Sunday Entertainment gusimbura Niyo Bosco.
Mu kiganiro cyanyuze kuri YouTube shene ya SUNDAY TV SHOW, King Ali yavuze ko ari umuhanzi, umucuranzi wa Guitar ndetse akaba anazigurisha.
Yagize ati “Umuziki ni isi yambereye nziza, ni isi yatumye mpinduka. Ni isi yatumye numva nikunze mu gihe nari kumva ubuzima bushaririye. Bya bindi bavuga ngo uyu munsi uraseka ejo ukarira, njye siko biri ahubwo mpora nseka.”
Umuhanzi King Ali akura ibyishimo mu muziki we niyo mpamvu yarahuriye kuzaha abantu bose ibyishimo abinyujije mu muziki.
Yongeyeho kandi ko kuba afite ubumuga bwo kutabona bitaba inzitizi ku muziki we ahubwo bikwiye kumutera imbaraga.
Ati “Kuba mfite ubumuga ntabwo bigaragara nk’inzitizi.’’
King Ali yakumbuje abantu umuziki we nyuma yo kuvuga ko uko byagenda kose umuziki aricyo gisubizo cy'ibibazo bye.
Ati “Umuziki wambereye ibiryo, kuko iyo nabibuze ndacuranga iminsi ikicuma. Ku myaka ibiri nibwo nagize ikibazo cyo kutabona kubera iseru. Abaganga ntabwo bahise babivumbura, babimenye amaso yarangiritse.”
Tariki 1 Mutarama 2023, ni bwo Niyo Bosco yari yemeranyije na Sunday Entertainment gufatikanya mu bikorwa byabo b'umuziki ariko nyuma y'ukwezi kumwe nta gikorwa na kimwe bakoranye bahita batandukana.
Haribazwa akazoza ka Niyo Bosco mu muziki we dore ko igihe kibaye kinini nta gikorwa cy'umuziki kandi nta n'ikizere cya vuba aha.
Ikiganiro King Ali yakoreye kuri Sunday Tv SHOW